Umutwe wa M23, uravugwaho gukaza no gushinga ibindi birindiro bishya kandi bikomeye muri teritwari ya Nyiragongo mu rwego rwo kwitegura imirwano.
Sosiyete Sivile yo muri teritwari ya Nyiragongo, yatanze impuruza kuri Guverinoma ya DRC n’Imiryango mpuzamahanga, ivuga ko Umutwe wa M23 ntaho wagiye ahubwo ukomeje gukaza no gushyinga ibindi birindiro bishya kandi bikomeye muri gurupoma ya Kibumba na Buhunba ho muri teritwari ya Nyiragongo.
Mambo Kawaya Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Nyiragongo, yatangaje ko Abarwanyi ba M23 bakomeje kugaragara muri utwo duce biyoberanyije mu myambaro ya gisirivile ndetse ko bari gushinga ibirindiro hafi ya pozisiyo ya gisirikare y’ingabo za FARDC iri ahitwa Kitotoma, hafi y’urusengero ruzwi nka”CEPAC” Ibindi ibinshinga hafi y’ahahoze isoko rya Ruhunda.
Yatanze impuruza kuri Guverinoma ya DRC n’Imiryango mpuzamahanga, ashinja M23 kujijisha no kuyobya uburari ko yasubiye inyuma kandi ngo bigaragara ko iri kwitegura imirwano ikomeye.
Ati:” Turagirango tubwire Guverinoma yacu n’Imiryango mpuzamahanga ,ko M23 ikiri mu gace ka Kibumba na Buhunga teritwari ya Nyiragongo, aho ikomeje gushinga no gukaza ibindi birindiro bikomeye byayo.Ntabwo yasubiye inyuma nk’uko ibivuga, ahubwo ikigaragara n’uko iri kwitegura imirwano ikomeye ishobora kongera kubura mu gihe kiri imbere.”
Mambo Kawaya ,akomeza avuga ko muri Gurupoma ya Kibumba na Buhumba,Umutwe wa M23 ukomeje gushyiraho Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze no kuzongerera ubushobozi ndetse ko uyu mutwe wamaze gushyiraho abashinzwe ubutasi muri ako utwo duce twose.
Sosiyete Sivile ya Nyiragongo, yongeyeho ko “M23 iheruka gutegeka abaturage bo mu midugudu ya Rulimba na Kingarame kuva muri utwo duce, kugirango ihakorere ibikorwa byayo bya gisirikare bigamije gutegura imirwano mu minsi iri imbere.”
Kugeza ubu ariko, Umutwe wa M23 uvuga ko Sosiyte Sivile zo muri DRC, zahindutse ibikoresho bya Guverinoma , hagamijwe kuwuharabika no kuwuhimbira ibinyoma.\
Gusa M23 binyuze mu ijwi rya Canisius Munyarugero Umugizi wungirije wayo mubya politiki, iheruka kubwira itangazamakuru ko bari kubahiriza ibyo basabwa byose n’imyanzuro ya Launda na Nairobi, ariko yongeraho ko izindi mpande zirimo Guverinoma ya DRC n’indi mitwe yitwaje intwaro n’ibakomeza kwanga kubahiriza iyo myanzuro, M23 nayo izabivamo ngo kuko itazakomeza kuyubahiriza yonyine.
Canisius Munyarugero, yabaye nk’uca amarenga ko mu gihe guverinoma ya DRC yakomeza kwinangira yanga ibiganiro ,M23 izakomeza kurwana ku nyungu z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda kugeza igeze ku ntego zayo zose.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
ibyo Munyarugerero avuga birumvikana ntawutabishyigikira keretse uwariye intumva. Abashaka biriya bitaka ngo za mabuye gaciro byo muli Congo abanze ashyigikire umutekano yumvisha iriya leta yumve ukuri yirengagiza maze amahoro asagambe amabuye acukurwe naho ubundi bizaba isupu. M23 izi kurasa kandi ntawudahamba ubwo rero aho kugwa munkambi wagwa kurugamba.
abanyaKenya bakaba bagirwa inama yo gukuramo akabo karenge kuko bashukwa ngo barwanye M23 kandi “uguhima atiretse arakubwira ngo cyo turwane”….. nibashukika bazahashirira niko Congo imeze.