Umutwe wa M23, ukomeje guteza urujijo nyuma yaho uheruka kuva mu duce tugera kuri dutandatu muri Teritwari ya Masisi ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi ,igamije guhagarika imirwano no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi, avuga ko n’ubwo hari uduce M23 iheruka kurekura muri aka gace, hari uduce twigenzi uyu mutwe wanze kuvamo mu rwego rwo gukomeza kugenzurira hafi uduce utwo duce uheruka kurekura.
FARDC , ivuga ko n’ubwo ingabo z’u Burundi zamaze kugera mu duce twa Karuba, Kilororwe na Mushaki , ngo M23 niyo ikigenzura udusozi twose dukikije utwo duce, ikanagenzura agise yose y’utwo duce ku muhanda Sake-Kitshanga.
M23 kandi, ngo yarekuye agace ka Sake ariko ntiyajya kure kuko ariyo igenzura udusozi twose twingenzi turi mu nkengero za Sake aho igenzururira hafi ibebera byose muri aka gace .
Aya makuru, akomeza avuga ko muri teritwari ya Rutshuru M23 yarukuye uduce twa Kibirizi,Kabanda, Kibingu ariko wanga kurekura uduce twa Kishishe, Tombo,Bombo kugeza Bwiza .
Intego ya M23 , ngo ni ukuguma mu bugenzuzi bw’udusozi twingenzi dushobora kuyifasha mu gihe imirwano yakongera kubura no gucungira hafi uduce twose iheruka kurekura muri Tritwari ya Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
None murumva Imbaraga yakoresheje zishobora gupfubusa nabo ubwabo bakitanga? Naho nimfura siwo mutwe wonyine uba Congo, DRC yo yakoziki uretse gushigikira FDLR yakoze Génocide Mu Rda nokuziha intwaro?