Umutwe wa M23 uratangaza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga, wigaruriye Rutshuru yose mu gihe Igisirikare cya Congo kibinyomoza, kikavuga ko FARDC ari yo ikigenzura uyu mujyi.
Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 yemeje ayo makuru agira ati “Ku bakunzi bacu n’abandi mwese muturi inyuma twishimiye kubamenyesha ko ubu Rutschuru yose iri mu biganza byacu, Imana ishimwe cyane.”
Umunyamakuru wacu uri Kiwanja avuga ko nubwo Maj Willy Ngoma yabivuze atyo umujyi wa Rutschuru ingabo za Leta zari zarawuhunze nyuma yo kubona zawugotewemo cyane ko uburyo umutwe wa M23 wari wafunze amayira yose yinjira muri uyu mujyi ku buryo ingabo za FARDC byagombaga kuzigora kubona ubufasha ndetse n’ibiribwa, bityo zikaba zarahise zifata utwangushye zerekeza ahitwa Rwindi cyane ko gusubira mu mujyi wa Goma nabyo bitari kubashobokera.
Ababyiboneye n’amaso babwiye Rwandatribune ko imirwano yo gufata Rutschuru yahereye sa tanu, aho abarwanyi ba M23 biriwe barasana n’inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Batayo ya Jericho zari zahawe inshingano zo kurinda uyu mujyi ndetse no kuri Teritwari.
Biravugwa ko abarwanyi ba FDLR berekeje muri Pariki ya Virunga aho basanzwe bafite ibirindiro.
Ifatwa rya Rutschuru ni intsinzi ikomeye ku mutwe wa M23 nyuma y’umujyi wa Bunagana.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru twamenye ko n’ikigo cya Rumangabo cyaba Kiri hafi gufatwa.
FARDC yabiteye utwatsi
Ku murongo wa telephone, Umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Zokola II, Lt Col Ndjike Kaiko yanyomoje ayo makuru y’ifatwa rya Rutschuru.
Yagize Ati “FARDC nitwe tugenzura umujyi wa Rutschuru n’inkengero zayo ijana kw’ijana. Umwanzi wacu yarabigerageje biramunanira.”
Lt.Col Ndjike Kandi yavuze ko ingabo za FARDC ziri mu mirwano mu bice bya Kabaya muri 5km ujya ku kigo cya gisilikare cya Rumangabo, naho indi mirwano ikaba iri kubera mu misozi ya Ntamugenga .
Nta rundi ruhande rwari rwahakana aya makuru cyangwa ngo ruyemeze.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Byose birimo inkuru zishimishije. Abanyarwanda bakoze génocide bagambiriye kumara abavandimwe babo bapfuye ntawe bikwiriye gutungura.