Umutwe w’inyeshyamba wa M23 biravugwa ko waba wamaze kwigarurira amajyepfo hafi ya yose ya Masisi, ikaba ari intandaro nziza yo kwinjira muri Kivu y’amajyepfo.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Ingungu yabitangaje ngo izi nyeshyamba ziramutse zishatse kwinjira muri Kivu y’amajyepfo byazitwara amasaha nk’abiri cyangwa atatu yonyine kuko imisozi ikikije iyi ntara bamaze kuyigeramo.
Izi nyeshyamba zamaze gufata imihanda yose ishobora kwinjira mu mujyi wa Goma, aho waba uturutse hose, mbese ku buryo bibaye ngombwa ko hafungwa imihanda ubuzima bwo muri uyu mujyi bukaba bwahita buhagarara.
Izi nyeshyamba zikomeje kugenda zigarurira ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe ingabo z’umuryuango w’abibumbye MONUSCO zari zimaze igihe zihacungira umutekano ziri kugenda zishiramo kuko zatangiye kuva muri iki gihugu.
Ibi kandi bikiyongeraho ko iki gihugu kiri kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganijwe kuba kuwa 20 Ukuboza 2023, ndetse ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba bigiye kumara ukwezi kose bitangiye n’ubwo ibice bimwe na bimwe birimo intambara bigoye ko byazitabira amatora nk’uko byakagenze nta nambara ibirimo.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com
SADEC izaze irimbura inyeshyamba za M23 kuko nabanzi bigihugu.
Fardc irafitwe ahubwo. Ntabwo SADC yaza gupfira bitama.