Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai hamwe n’abacancuro b’Abazungu bari kurwana k’uruhande rwa FARDC.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi, avuga ko nyuma yo kwigarurira agasozi ka kicwa na Peti Umutwe wa M23 wamaze kwambuka Teritwari ya Rutshuru ubu ukaba uri kurwana werekeza imbere muri Teritwari ya Masisi.
Ubu, imirwano iri kubera mu gace ka Karenga gaherereye muri Teritwari ya Masisi aho impande zombi zazindukiye mu mirwano ikomeye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023.
Aya makuru ,akomeza avuga ko M23 ishobora kurara yigaruriye aka gace ka Karenga kose bitewe n’uko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari guhunga urugamba kubera igitutu bari kotswa na M23.
Inyeshyamba za Mai Mai, Nyatura CMC, Nyatura APCLS FDLR ,ngo nazo zirasa nizimaze kunanirwa no kurambirwa urugamba bahanganyemo na M23 bitewe n’uko zikomeje gutakaza abarwayi benshi bari kwicwa n’Umutwe wa na M23 muri iyi mirwano itaboroheye.
Ibi ,ngo biratuma M23 ntawubasha kuyihagarika bitewe n’uko iyi mitwe ariyo isanzwe ifasha FARDC guhangana na M23 mu gihe abasirikare ba FARDC bakunze gukizwa n’amaguru rugikubita.
Abacancuro b’Abazungu nabo, ngo nta kintu gifatika bigeze bahindura ku miterere y’urugamba ngo bagabanye cyangwa babashe guhagarika umuvuduko wa M23.
Kugeza ubu Umutwe wa M23 wabashije kwigarurira tumwe mu duce turi muri Teritwari ya Masisi nka Kitshanga (igice kimwe kiri muri teritwai ya Rutshuru)Burungu,Mweso,kilolirwe,kwicwa, Peti, Nturo ndetse ukaba ukomeje imirwano wimnjira imbere muri Teritwari ya Masisi .
Amakuru agezweho muri aka kanya, n’uko M23 ibura iminota mirongo ine gusa ngo igere miu gace ka Mushaki bivugwa ko nako ishobora kurara ikagezemo ndetse ikaba yakigarurira.
Imboni yacu iri muri Teritwari ya Ruthsuru, yemeza ko mu gihe M23 yakomeza kurwanira kuri uyu muvuduko, byarangira mu gihe gito kiri imbere ibashije kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi, biza byiyongera ku bindi byinshi uyu mutwe ugenzura muri Teritwari ya Rutshuru.
Kugeza ubu kandi , bamwe mu batuye muri Teritwari ya Masisi batangiye guhunga abandi bakaba biteguye gukuramo akabo karenge isaha iyariyo yose, bikanga imirwano ishobora kwibasira utwo duce mu gihe bari kwakira amakuru avuga ko M23 ishobora kuhagera isaha iyariyo yose.