Umutwe wa M23 wamaganiye kure amakuru y’ibihuha yavugwaga ko uyu mutwe wagabye igitero i Kanyaruchinya na Rusayo, uvuga ko ari amakuru mpimbano akomeje gucurwa na Guverinoma ya Kinshasa agamije kuyobya uburari bw’amabi ari gukorwa.
Bikubiye mu itangaro ryasohowe na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023 rigaruka kuri ayo makuru y’ibihuha yavugaga ko M23 yagabye igitero i Kanyaruchinya tariki 13 Gicurasi ndetse n’i Rusayo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.
Iri tangazo ryashyize umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare rigira riti “Ni ibinyoma byahimbwe n’abifuza guhindanya isura ya M23 no kuyobya uburari ku bitero byubuwe n’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa kuri M23.”
Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko ushima imbaraga zikomeje kugaragazwa n’akarere mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 ikomeza ivuga ko ifite uburenganzira bwo kurinda abaturage n’ibyabo, kandi ko ibabajwe no kuba ingabo za FARDC n’imitwe izifasha bigabije ibice byarekuwe n’uyu mutwe, igasaba ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afuruka y’Iburasirazuba (EACRF) ndetse n’impande zise zifite mu nshinganokugira icyo zikora ku bibazo bikomeje kuba ku baturage bo muri ibyo bice.
Wakomeje ugaragaza bimwe mu byabaye birimo kuba tariki 12 Gicurasi 2023, harajyanywe inka 183 ndetse abaturage babarirwa muri magana bakava mu byabo mu gace ka Mayange na Nturo no mu bice bihakikije.
Tariki 13 Gicurasi, mu gace ka Mashaki kashyikirijwe ingabo za EACRF, ubu kigaruriwe n’abarwnayi ba Guverinoma ya Kinshasa, na bwo hishwe inka 260 ndetse abaturage batandatu bafatwa bunyago.
Uyu mutwe usoza uvuga ko ibi byose binyuranye n’imyanzuro yafahswe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi ko Guverinoma ya Congo ikomeje kugaragaza imyitwarire y’ubushotoranyi.
RWANDATRIBUNE.COM