Umutwe wa M23 ukomeje kwivuga ibigwi no gusuzugura Ingabo za Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo( FARDC) bahanganye, kuva uno mutwe wakubura imirwano mu mwaka ushize wa 2021.
Ibi n’ibyagarutsweho n’Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare Maj Willy Ngoma, mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune
Maj Willy Ngoma yemeje ko kugirango FARDC ibashe guhangana n’umutwe wa M23 no kongera kwisubiza uduce M23 yamaze kwigarurira byumwihariko umujyi wa Bunagana, byayisaba kongera gukora indi myitozo ya gisirikare ikarishye itandukaye niyo bakoze bajya kwinjira mu ngabo.
Yavuze ko ibi abivuga ahereye ku kuba M23 ifite abarwanyi batojwe neza , bafite ikinyabupfura ndetse bashoboye kwihanganira ibibazo byose bahura nabyo mu ntambara bahanganyemo na FARDC ,mu gihe abasirikare ba FARDC badafite izi ndangagaciro ziranga umusirikare w’umwuga.
Yagize ati:” kugirango FARDC ibashe guhangana na M23, bizayisaba indi myitozo ya gisirikare ikarishye itandukanye niyo bahawe mbere. Iki nta gisirikare kikirimo. Ni abasirikare bafite imyitwarire mibi ku buryo bizabagora guhangana na M23 ifite barwanyi batojwe neza kandi bafite ikinyabupfura no kwihanganira ibibazo byose bahura nabyo mu ntambara.”
Umutwe wa M23 wakunze kugaragaza kenshi ko Ingabo za leta FARDC, zidafite ubushobozi bwo kubasubiza inyuma no kubambura uduce twose bamaze kwigarurira harimo n’umujyi ukomeye wa Bunagagana.
M23 ivuga ko ubu icyo FARDC iri kugerageza, ari ukurasira kure ibirindiro byayo biri mu duce yamaze kwigarurira ,ngo kuko inshuro zose bagerageje kubagabaho ibitero byo ku butaka, M23 yagiye ibakubita inshuro bagakizwa n’amaguru .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com