Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuguruza iry’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) yashinjaga RDF kurasa ku butaka bwayo ibisasu bikanica abanyeshuri 2 mu gace ka Biruma kuri uyu wa 10 Kamena 2022.
Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma abinyujije mu itangazo yasohoye, yavuze ko ibisasu byishe abanyeshuri byarashwe n’ingabo z’igihugu zikeka ko zirimo kurasa ku barwanyi b’uyu mutwe.
Yagize ati:”Guhera sa 9h45 z’igirondo cyo kuri uyu wa 10 Kamena 2022, FARDC yatangiye gutera ibisasu yifashishije imbunda nini za Cannon 122mm Rocket Launcher , 105 Rocket Katiusha n’ibifaru 4 by’intambara.”
Itangazo rya M23 rikomeza rivuga ko aho FARDC yakekaga abarwanyi b’uyu mutwe hose yaharasaga, bati:”Bakomeje kurasa mu birindiro byacu hafi y’umujyi wa Bunagana, ntitwigeze tubasubiza . Baketse ko Bunagana twahavuye batangira kwimura imbunda bazerekeza i Biruma ari nabwo barashe bakica abanyeshuri 2 abandi bagakomereka.”
M23 ikomeza ivuga ko n’ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda nabyo byarashwe n’izi ntwaro za FARDC.
M23 isoza yihanganisha imiryango y’abana barashwe na FARDC ndetse inasaba imiryango mpuzamahanga gusaba RD Congo kwemera ibiganiro nk’uko yabisabwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC mu nama yateraniye i Nairobi kuwa 8 Mata 2022.
(Diazepam)