Mu gihe ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa EAC zitegura koherezwa mu Burasirazuba bwa DRCongo guhashya imiywe yitwaje intwaro , M23 yo ivuga ko itari muri iyo mitwe igomba guhashywa.
Ibi ni ibyemejwe na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 12 Nzeri 2022, aho yemeje ko umutwe wa M23 utari mu mitwe ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba(EAC) zitegura kuza guhashya mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Maj willy ngoma ,avuga ko M23 itandukanye cyane n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa DRCongo kuko yo irwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinhyarwanda ndetse ngo hakaba hari n’amasezerano yagiranye na Leta ya DRCongo .
Ikindi, ngo ngo n’uko M23 idahohotera abaturage nk’uko imitwe nka CODECO, ADF, FDLR n’iyindi ibigenza.
Yagize ati:” Ntago M23 iri mu mitwe ingabo za EAC zizaza guhashya. ayo ni amagambo yanyu. Zizahashya imitwe yazengereje abaturage nka CODECO, FDLR ,ADF n’iyindi ikora nkayo. M23 itandukanye cyane niyi mitwe kuko yo ifite icyo irwanira harimo uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ndetse hakaba hari amasezerano yanditse yagiranye na Leta ya DRCongo.”
Twibutse ko, abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba( EAC), basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose.
Ni umwanzuro w’inama y’abakuru b’Ibihugu bigize EAC yakoranye kuwa 21 Mata 2022, yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye EAC; Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC; Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Perezida Paul Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Ni inama yari ikomeye kuko yanitabiriwe n’abarimo uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika n’abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa nk’indorerezi.
Kuwa 20 Kamena 2022 mu nama ya gatatu yigaga kuri kino kibazo yabereye i Nayirobi muri Kenya, yemeje bidasubirwaho kohereza Ingabo zihuriweho n’ibihgu bigize EAC mu Burasirazuba bwa DRCongo, mu rwego rwo gufasha leta y’iki gihugu guhashya imitwe yitwaje Intwaro imaze imyaka uruhuri ihabarizwa ihungabanya amahoro n’umutekano .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.Com