Umutwe wa M23 watangaje ko FARDC ikomeje kuwushotora ibarasaho ibisasu hakoreshejwe indege za gisirikare mu duce uyu mutwe wamaze kwigarurira.
Mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko ubushotoranyi bwa FADRC ku mutwe wa M23 mu bice wamaze kwigarurira buraza gutuma uyu mutwe ufata ibyemezo bikarishye ukaba wakwigarurira indi mijyi ikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko M23 ifite ibushobozi bwo gufata umujyi uwariwo wose muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko ko ugenda gake kubera ko wifuza ibiganiro. Nyamara ngo ubwo FARDC yongeye kubarasaho, biraza gutuma M23 itangiza ibitero bikomeye ikaba yanakwigarurira imijyi ikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati:” Ubushotoranyi bwa FARDC yongeye kurasa mu bice twigaruriye ,buraza gutuma dufata ibyemezo bikarishye tukaba twafata indi mijyi ikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru. M23 ifite ubushobozi bwo gufata Umujyi uwariwo wose hano muri Kivu y’Amajyaruguru ,ariko tubigenza gake kubera ko icyo dushize imbere ari inzira y’ibiganiro.”
Maj Willy Ngoma yongeyeho ko n’ubwo FARDC iri kugerageza kongera kuyigabaho ibitero igamije kwisubiza ibice yambuwe, ikoresheje ibitero by’indege z’intambara, abarwanyi ba M23 badateze gusubira inyuma kuko ari Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.
M23 itangaje ibi ,nyuma yaho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Mai Mai CMC Nyatura, Mai Mai MPA, Mai Mai Eric Busholi, bagabye igitero ku birindiro byayo biherereye muri Biruma / Rugali.
FARDC kandi, ikaba yatangije ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko bwa SUKHOI 25, iheruka kugura mu Burusiya aho zimwe muri zo zikambitse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Goma.
HATEGEIAMANA Claude
Rwandatribune.com
Mufate goma ivuzivuzi ryamahanga rirangire ibi ni agasuzuguro