Umutwe wa M23 ,ukomeje guhangana n’imitwe y’itwaje intwaro irimo FDLR na Mai Mai Nyatura ishyigikiwe n’igisirikare cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC muri Teritwari ya Rutshuru
Nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije M23 na FDLR muri Gurupoma ya Tongo Ejo kuwa 9 Mutarama 2023, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2023 Umutwe wa M23 wongeye kurasana bikomeye n’Abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura mu gace ka Katwiguru muri Rutshuru.
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye mu gace ka Kiwanja, avuga ko guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ku isaha ya Sakumi n’imwe(5h00),Inyesyamba za FDLR zifatanyije na Mai Mai APCLS Nyatura na Mai Mai CMC, bagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 biherereye muri ako gace ariko M23 ibasha kubasubiza inyuma.
Aya makuru akomeza avuga ko imitwe ya FDLR na Mai Mai yahawe ikiraka na FARDC ,itarabasha kwakira uburyo iheruka gutsindwa uruhenu na M23 igatakaza uduce twinshi muri Teritwari ya Rutshuru mu minsi yashize, ndetse ko abarwanyi bayo bakomeje gucungira hafi ,ari nako bagerageza kugaba ibitero bigamije kwambura M23 utwo duce.
Mukiganiro yagiranye na Rwandatribune kuri uyu wa 10 Mutarama 2023, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yavuze ko bari kugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai itandukanye, mu gihe M23 imaze iminsi muri gahunda yo kuva mu duce yigaruriye turimo Kibumba na Rumangabo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda no kuzanira igihugu amahoro .
Yongeye ho ko M23 yabashije gusubiza inyuma ibyo bitero, kuko Abarwanyi bayo bahora biteguye bambariye urugamba ndetse ko nibikomeza bishobora gutuma M23 nayo ibagabaho ibitero bikomeye mu rwego rwo kwirwanaho.