Umutwe wa M23 ukomeje guhashya FARDC iri gufatanya n’inyeshyamba za FDLR, CMC Nyatura, Naytura APCLS n’abacancuro b’ababazungu muri Teritwari ya Masisi.
Mu nkuru ya Rwandatribune ifite umutwe ugira uti:” https://rwandatribune.com/m23-ikomeje-kujya-mbere-muri-teritwari-ya-masisi/ yasootse kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023, ivuga ko umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce tugize teritwari ya Masisi aho yari igeze mu gace ka Luhonga.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi, avuga ko kugeza magingo aya, Umutwe wa M23 uri kurwanira k’umuvuduko udasanzwe ukaba wenda kwigarurira agace ka Luhonga kose.
Aya makuru, akomeza avuga ko ubu M23 igeze mu birometero bitatu gusa uvuye mu gace ka Sake kari mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma.
Yagize ati:”M23 iri kwihuta cyane. Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yatangiriye imirwano mu gace ka Luhonga kari muri Teritwari ya Masisi kari mu birometero10 uvuye muri Sake. Ndagirango mbabwire ko ubu M23 ibura ibirometero 3 gusa ngo igere muri Sake. Gusa birashoboka ko itari bwinjire muri Sake uyu munsi, ariko ikigaragara n’uko mu gihe yaba ibishatse naho ishobora kuhasesekara igihe icyaricyo cyose.”
M23 yerekeje urugamba rwayo muri Teritwari ya Masisi mu gihe yari imaze kwigarurira ibice hafi ya byose muri Teritwari ya Rutshuru.