Gen Sylvain Ekenge Umuvugizi wa FARDC ,yatangaje ko icyemezo umutwe wa M23 uheruka gufata cyo kuva mu gace ka Kibumba,ligamije kuyobya uburari no kuryarya Abanyekongo.
Gen Sylvain Ekenge, akomeza avuga ko ubwo Abarwayi ba M23 bavaga mu gace ka Kibumba, aho kujya mu birindiro byabo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo nk’uko biteganywa n’imyanzuro ya Luanda, bahise berekeza mu bindi birindiro byabo biherereye mu gace ka Tongo,Kishishe na Bumba.
Akomeza avuga ko intego M23 ifite , ari ukugaba ibitero muri Teritwari ya Masisi ikayigarurira.
Yagize ati:” FARDC iratangaza ko igikorwa cya M23 cyo kuva muri Kibumba, ari uburyo bwo kwibonekeza gusa mu rwego rwo kujijisha, kuryarya no kurangaza Abanyekongo n’imiryango Mpuzamahanga.
Amatsinda y’Abarwanyi ba M23 bose bavuye muri Kibumba, aho gusubira mu birindro byabo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo nk’uko biteganywa n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda, bafashe ikindi kerekezo bajya gukaza ibindi birindiro byabo biri mu gace ka Tongo,Kishishe na Bumba bagamije kugaba ibitero muri Masisi kugirango bayigarurire.
Gen Ekenge,yongeyeho ko kuwa 23 Ukuboza ubwo M23 yavaga muri Kibumba, harimo haba imirwano hagati ya FARDC n’Umutwe wa M23 muri Pariki ya Virunga mu gace kari hagati ya Tongo na Sake inyuma y’Ikirunga cya Nyamuragira ndetse ko M23 ifite wo kuzenguruka ibirindio bya FARDC igamije kugaba ibitero mu gace ka Sake gaharereye muri Teritwari ya Masisi.
Yongeye ho ko M23 ,iri guhindura amayeri y’urugamba avanze n’uburyarya ndetse ko ibyo yakoze iva muri Kibumba ari ukujijisha no kurangaza Abanyekongo n’Imiryango mpuzamahanga.
None se Afande Sylvain Ekenge mwaganiriye na M 23 ko muvukana mukabakura inyuma y’urusiika ko ni mutahabakura bazahikura?erega wirukankana umugabo cyane ukamumara ubwoba.kuva 1992 mwarabahindutse mubita abanyarwanda rero bagomba kwishakira igisubizo kdi kizaboneka neza cg nabi kuko birarambiranye bagomba no gucyura imiryango yabo yajugunywe mu bihugu byo mu Karere.naho ibyo kwivugisha gutyo byo nta mwanya bigifite ndetse n’abazingu mwiringira Ari nabo bateje ayo makuba nta uzah’agaciro ibyo bavuga.bakoz’imbunda ariko sibo bonyine bazi kuzirashisha