Imirwano ikomeye irakomeje hagti ya M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe ya Mai Mai itandukanye muri teritwari ya Misisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi ,avuga ko M23 ishobora kwerekeza muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gufunga umuhanda w’ubutaka uhuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iyamajyepfo.
Ku munsi wejo ,M23 yafashe uduce twa ,Kiroji,Bweramana,Rucika na Ishasha ari naho yafungiye umuhanda uhuza Kivu y’Amajyaruguru n’iyamajyepfo.
Aya makuru, akomeza avuga ko abarwanyi ba M23 ubu baherereye mu misozi ikikije Minova, aka gace kakaba gaherereye muri teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ko bishobora korohera M23 kwereza duce twa Numbi na Nyabibwe ugana Bukavu.
Biravugwa ko mu gihe M23 yarangiza gufata umujyi wa Sake, ishobora guhita ikomeza kwigarurira ibindi bice muri teritwari ya Masisi , igafata n’icyindi cyerekezo igana muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu gihe uyu mutwe umaze kwigaririra hafi 95% bya teritwari ya Rutshuru na 1/3 cya teritwari ya Masisi ,nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi iwuhanganishije na FARDC ifatanyije na FDLR Nyatura ,imitwe itandukanye ya Mai Mai n’abacanshuro b’Ababazungu.