Imitwe y’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya Majyepfo, ishorabora guhuriza imbaraga hamwe, hagamijwe guhangana n’Ubutegetesi bwa DR Congo mu rwero rwo guharanira uburenganzira bwabo.
Ni ibikubiye muri raporo y’impuguke yasohotse ejo kuwa 20 Kamena 2023, igaragaza ishusho rusange ku kibazo cy’Umutekano muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi raporo, ivuga ko muri iki gihe cy’agahenge k’imirwano, M23 iri kugerageza kwihuza n’imitwe y’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mu mitwe yashyizwe mu majwi, ni umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’Abanyamulenge uyobowe na Col Makanika ukaba ukorera mu misozi miremire ya Fizi-Tomwe ho muri Kivu y’Amajyepfo, aho umaze igihe uhanganye n’indi mitwe ya Mai Mai Bilozebishambuke,Mai Mai Yakutmba yiganjemo Abafurero n’Ababembe n’abandi basanzwe banga urunuka Abanyamulenge.
Iyi raporo kandi, ikomeza ivuga ko M23 ishaka gutangiza urundi rugamba muri Kivu y’Amajyapfo, akaba ariyo mpamvu yatekereje gukorana n’indi mitwe y’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bo muri ako gace .
Ati:”Umutwe wa M23 umaze iminsi uri kugerageza kwihuza n’indi mitwe y’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko uzwi nka Twirwaneho hagamijwe gutangiza indi mirongo y’urugamba muri Kivu y’Amajyepfo.”
Abakurikiranira hafi Ikibazo cy’Abanye congo bavuga Ikinyrwanda mu burasirazuba bwa DR Congo, , bavuga ko zimwe mu mbogamizi zituma Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bakomeza kugorwa no kumvikanisha ikibazo cyabo , ari uko bakunze kudashyira hamwe kandi bigaragara ko basangiye ibibazo n’impamvu zatumye biyemeza gufata intwaro.
Ni ibibazo bahuriyeho bose yaba abo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya majyepfo , birimo ivangura bakorwe n’andi moko atabemera nk’abenegihugu ba DR Congo, ahubwo bakwitwa Abanyamahanga bakomoka mu Rwanda byatumye benshi muribo bahinduka impunzi mu bihugu byo mu Karere n’ahandi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com