Ifatwa rya ry’inkengero y’ahitwa ku Rupangu mubirometero3 ujya mu mujyi wa Sake ryatumye abaturage ibihumbi 5000 bari batuye Sake bahungira mu mujyi wa Goma utagifite ibyo kurya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Gashyantare 2023 sa saba nibwo byamenyekanye ko ingabo z’umutwe wa M23 zimaze kwigarurira agace kahitwa ku Rupangu ndetse n’ibirindiro bya FDLR byari ahitwa Kalenga.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa iPeti ivuga ko muri iyi mirwano yari imaze iminsi itatu,aho n’umutwe wa FDLR wifashishije ingabo zayo zibarizwa mu mutwe udasanzwe waje uyobowe na Kapiteni Noheri ariko bikaza kurangira Karenga bayambuwe.
Ifatwa rya Karenga n’utundi duce byafunguriye abarwanyi ba M23 kwinjira mu marembo ya Sake ,umujyi uhana imbibe na Goma,nyuma yuko muri iki gitondo imbunda zikomeye zunvikaniye mu marembo ya Sake aho ingabo za M23 zarasaga ibisasu bikomeye,zisubirikanya n’abacancuro b’Abarusiya.
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga koi fatwa ryahariya ku rupangu ryatumye abaturage ba Sake bisuka muri Goma,umujyi bigaragara ko utagifite ibiribwa byo gutunga abawungiramo cyane ko inzira zose zisa n’aho zirikwifunga.
Lt.Noheri wa FDLR CRAP ntiyabashije kurengera umujyi wa sake
Ibi kandi birashyira leta ya Kisekedi Thcilombo ku gitutu cyo kureba icyakorwa kugira ngo uyu mutwe ugambiriye gufata Goma usubire inyuma,uyu munyamakuru kandi avuga ko bigoye ko ingabo za Leta zasubiza abo barwanyi inyuma cyane ko nta bwinyagamburiro uyu mujyi usigaranye.
Mwizerwa Ally