Abaturage b’Abanyekongo batuye mu Murwa mukuru Kinshasa , bazwi nkaba “ Kinois” ,bakomeje kugaragaza ko ikizere bari bafatiye guverinoma yabo n’ingabo z‘igihugu FARDC mu kongera kwigarurira umujyi wa Bunagana bawukuye mu maboko ya M23 kigenda kiyoyoka uko bw’ije n’uko bukeye.
Ibi n’ibikubiye mu butumwa bakomeje gutanga binyuze mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Benshi muribo bemeza ko Imbaraga Leta yabo ,n’ingabo z’igihugu batangiranye mu kurwanya M23, ubu zigenda zirushaho gucogora uko ibihe bikomeza kwicuma.
impungenge zabo ngo zishingiye ku kuba mu minsi ya mbere ubwo M23 yatangizaga ibitero muri Teritwari ya Rutshuru,Guverinoma yagaragaje umuhate ,gukorana byahafi no gukangurira abaturage kwamagana no kurwanya M23 n’uRwanda bashinja kuyifasha binyuze mu myigaragambyo , ariko ngo uko ibihe bikomeza kwicuma ibi bikorwa bigenda birushaho gucogora.
Ngo amagambo n’imbwirwaruhame by’Abanyapoliti mu rwego rwo gukangurira abaturage, kwamagana M23 ntibikiri nka mbere , ko ahubwo aba banyapolitiki , basa nabahugiye mu bindi bikorwa aho kwibanda mu kubohoza Bunagana.
Si Guverinoma gusa bagaragaza gutakariza ikizere , kuko banemeza ko n’Ingabo z’Igihugu FARDC , zisa nizamaze gucogora no gucika Intege , zikaba zitakibasha kugaba ibitero byahungabanya M23 ngo zibashe kwisubiza Umujyi wa Bunagana no kugenzura imipaka ihuza DRCongo na Uganda .
Hari umwe wagize ati:”Bunagana iragiye. amagambo n’imbwirwaruhame ku kibazo cya Bunagana birarushaho gucogora. Ibikorwa by’abanyapolitiki mu gukangurira abaturage kwamagana M23 n’u Rwanda nabyo byaracogoye. FARDC nayo yarumiwe ntikibasha kugaba ibitero byabasha guhungabanya M23 ngo yisubize Bunagana .”
Aba “Kinois” bavuga ko kuba M23 imaze amezi arenga abiri ariyo igenzura Umujyi wa Bunagana n’utundu duce two muri Teritwari ya Rusthuru, Leta n’Ingabo z’Igihugu ntacyo barabasha kugeraho ngo bayisubize inyuma, ahubwo bakarushaho kugenda bacogora mu kuyirwanya , bivuze ko Leta ya DRCongo n’Ingabo z’Igihugu FARDC bamaze gucishwa bugufi na M23 n’Abayishigikiye.
Ibi kandi ngo bigaragaza ubushobozi buke bwa Guverinoma yabo muri Diporomasi, kutagira amayeri n’ingamba bihamye no gucika intege kwa FARDC. n’ ikimenyetso cy’uko Umugi wa Bunagana utazapfa kuva mu maboko ya M23 .
HATEGEKIMANA CLAUDE