Umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’ihuriro ry’abasirikare bafatanya mu mirwano bari kurebana ay’ingwe muri Kibumba, mu gihe agahenge k’imirwano kongereweho iminsi 14 yose.
Ibi bibaye mu gihe hari hashize iminsi hari agahenge k’amasaha agera kuri 72, bafite agahenge, ndetse kakaba kaje kongerwaho iminsi 14, ariko impande zombie ziri muri aka gace zose zikaba ziryamiye amajanja, k’uburyo isaha n’isaha urusasu rwavuza ubuhuha.
Inyeshyamba za M23 zirashinja FARDC kwinjira mu bice batemerewe kwinjiramo, bagatangira kuhashinga imbunda, mu gihe ibi bice byigengaga, nta n’umwe muri bo wari ubirimo.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ibiro bya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika byari byasabye impande zombie ko zakubahiriza igihe cy’agahenge k’iminsi 14, nk’uko bari bubahirije aka mbere.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo abahanga bemeza ko bishobora kudashoboka, ngo kuko iki gishobora kuba igihe cyiza cyo kwitegura kuri bamwe, bityo bakavuga ko M23 mu rwego rwo kwanga ko FARDC ibitegura neza ishobora kubyanga.
Ariko abandi nabo bakavuga ko uyu mutwe nawo waba ubonye umwanya mwiza wo kwitegura iyi mirwano bitonze.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com