Imirwano yongeye gufata indi ntera hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo ikorana bya hafi n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni imirwano iri kubera muri Gurupoma ya Busanza muri Kivu y’Amajyaruguru, iyo mirwano kandi yanatumye abaturage benshi bo muri ako gace bongera guhunga.
Iyo mirwano yatumye Umutekano muke wongera kwiganza mu bice byo muri Gurupoma ya Busanza, muri Teritware ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano irakomeje muri gurupoma ya Busanza, aho bivugwa ko inyeshyamba za M23 zamaze kwigarurira uduce twinshi two muri teritware ya Masisi harimo na Centre nini ya Gurupoma ya Bukombo, muri Teritware ya Rutshuru.
Isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iherereye muri ako gace yatubwiye ko, iyo mirwano yatumye hongera kuvugwa ko Abaturage bahunze ku bwinshi bava mu bice byegereye ahabera imirwano. Abandi baturage benshi bakaba bahunze bava muri Gurupoma ya Busanza muri Chefferie ya Bwisha muri Teritwari ya Rutshuru. aba bahunze bagana mu gihugu cya Uganda ari benshi abandi bake bahunga bagana muri Centre ya Rutshuru.
Abaturage bakomeza bavuga ko iyo mirwano igenda ikomeza gusubiza Inyuma imibereho yabo, kubera intambara z’urudaca zikomeza kwibasira igihugu cyabo umunsi ku munsi. Utundi duce abaturage bakomeje kuvamo bahunga harimo Rugashari, Kaitorea, Changwi, Kitagoma ndetse na Kavugizo.
Ibi bice byo binavugwamo no gufata ku ngufu abigitsina gore, aho ibi bishinjwa abagize ihuriro ry’imitwe ishyigikiwe na Guverinoma ya Congo, ariyo Wazalendo, FDLR, Nyatura ndetse na CMC.
Abaturage bo mu bice bihana imbibi n’igihugu cya Uganda bo basabye ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabashakira amahoro n’umutekano birambye.
M23 Songa mbere, mukubite abajinga mpaka bumvise