Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(ONU) ,yatangaje ko Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ari umutwe bakwiriye kwitondera bitewe n’uko Urushaho kongera ubushobozi bwayo .
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga France 24 ku munsi w’ejo tariki ya 18 Nzeri 2022 ubwo yabazwaga ku kibazo cya M23 no kuba MONUSCO yarananiwe kuyisubiza inyuma, Antonio Guteress,Umunyamabanga Mukuru wa ONU yasubije ko M23 ari umutwe ukomeye wo kwitondera, ngo kuko umunsi ku wundi ugenda urushaho kwigaragaza nk’igisirikare cy’umwuga no kongera ubushobozi bwawo mu bikoresho bya gisisirikare.
Yagize:”Ubu turi mu bihe bitatworoheye. M23 ni imwe mu mpamvu yatumye habaho imyigaragambyo yo Kwamagana MONUSCO muri DR Congo mu bihe bishize ,bitewe n’uko yananiwe kuyirwanya. Ukuri kuriho n’uko Ubu M23 ,ari igisirikare gikomeye kandi kirushaho kugira intwaro zikomeye ndetse ziteye imbere kurusha MONUSCO . Ntago tuzi aho bazikura, ariko hari aho zituruka.”
Antonio Guteress atangaje ibi nyuma yaho kuwa 30 Kamena 2022 mu ijambo yavugiye imbere y’akanama k’umutekano ka ONU, Madame Bintou Keita ,umuyobozi wa MONUSCO akaba n’ Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ( ONU) muri DR Congo , nawe yari yavuze ko umutwe w’inyeshyamba za M23 ,urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare cy’umwuga gisanzwe ndetse kinafite ibikoresho Bihambaye”.
Yakomeje avuga ko ibyo byigaragaza mu bitero M23 igaba harimo kurasa mu ntera ndende n’intoya yifashishije intwaro za rutura kandi zihamya ku ntego , zishobora no guhanura indege ntoya zirimo za Kajugujugu .
Icyo gihe yagize ati:” Mu kwezi kwa Gatanu n’ukwa Gatandatu, ibitero bya M23 byabaye mu buryo buteguwe neza ahantu henshi ho muri Rutshuru.Yakomeje kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe cy’umwuga kurusha kwitwara nk’umutwe witwaje intwaro. M23 ifite ubushobozi bwo kurasa hamwe n’ibikoresho birushaho kugenda biba ku rwego ruhambaye , bijyanye n’ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende bw’imbunda za ‘mortiers’ na ‘Mitrailleuses’ no kurasa mu buryo budahusha ku bibuga by’indege ntoya”.
Imirwanire ya M23 n’imyitwarire y’abarwanyi bayo , yatumye Leta ya DR Congo n’imiryango mpuzamahanga n’abasesenguzi mu by’intambara, batangira kugira amakenga no gushidikanya ku bushobozi bwa M23, bavuga ko ari umutwe witwara neza neza nk’igisirikare cy’umwuga kimeze nk’ibindi bisirikare bisanzwe bifite ibikoresho bihambaye .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com