Nyuma yo kurasana gukomeye kwabaye hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi b’imitwe itandukanye, uyu mutwe wa M23 wamaze gufata umusozi wa Muremure wari uriho imbunda zirasa kure zari zazengereje abarwanyi b’uyu mutwe, ndetse zimwe bazihasanze bahita bazifata.
Umusozi wa Muremure uherereye muri Gurupoma ya Kamuronsa, Teritwari ya Masisi uri ku butumburumbuke bwa 900.
Ni umusozi ufite byinshi usobanuye muri Masisi ku rugamba Umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za Leta zifatanyije na Mai-Mai Abazungu ugizwe n’abakomgomani bo mu bwoko bw’Abahutu.
Imbunda ziremereye zirasa kure zari zimaze ibyumweru birenga bitatu zihakambitse zari zarazonze abarwanyi b’umutwe wa M23 bari ahitwa Karuba, Mushaki n’utundi duce tuhegereye.
Isoko ya Rwandatribune iri Mushaki ivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe ingabo za Leta zarenze ku mabwiriza yunvikanyweho yo guhagarika imirwano, zigatangira kurasa mu birindiro bitandukanye by’umutwe wa M23.
Umwe mu basirikare b’umutwe wa M23 uri muri ako gace utashimye ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko imirwano yamaze amasaha atandatu.
Yagize ati “Mu gihe twari dutegereje ihagarikwa ry’imirwano twatunguwe no gusukwaho amabombe y’urudaca, ubwo natwe dutangira kwirwanaho, kugera ubwo twirukanaga ingabo za Leta kuri uwo musozi ndetse tubasha no gufata zimwe mu mbunda zikomeye zari zirimo kuturasaho.”
Abasesenguzi mu by’umutekano baganiriye na Rwandatribune bavuga ko nubwo abarwanyi ba M23 bari barigaruriye agace ka Karuba bitari bihagije badafite uyu musozi wa Muremure cyane ko uwufite ari we uba ufite ubugenzuzi bw’agace ka Karuba n’imisozi ihakikije.
Abasesenguzi kandi bavuga ko Ifatwa ry’umusozi wa Muremure byahaye ubushobozi inyeshyamba za M23 kuba zakwigarurira utundi duce banyuze mu gihe baba baciye iburyo bw’uyu musozi byaha amahirwe yo gufata ahitwa za Ngungu unyuze ahitwa Kagano, Rwangaro, Ruzirankaka, Luizi ukinjira muri Ngugu.
Mu gihe bakoresheje iznira y’ibumoso byaha uyu mutwe kwigarurira agace ka Numbi hifashishijwe inzira iva Bikara ukagera i Numbi.
Ubwo twandikaga iyi nkuru byavugwaga ko mu mirwano yahuje FARDC na M23 ku musozi wa Muremure haba haguyemo ingabo za Leta 20 ndetse n’umusirikare ukomeye wari uziyoboye.
RWANDATRIBUNE.COM