Nyuma yuko M23 ifashe agace ka Ishasha ku cyumweru tariki 04 Kanama 2024, kuri Uyu wa kabiri tariki 06 M23 imirwano ikomeje gusatira agace ka Nyakakoma kiganjemo ibikorwa by’ uburobyi aho abaturage batangiye guhunga bifashishije amato akoreshwa mu burobyi.
Amakuru aturukamuri ibyobice mwe avuga ko inyeshyamba za M23, nyuma yo kwigarurira umupaka wa Ishasha kuva ku mugoroba wo ku wa mbere, ubu zerekeje mu gice gikorerwamouburyobyi cya Nyakakoma muri iki gitondo cyo kuwa mbere.
Ibi byatumye abaturage benshi bafatwa n’ubwoba bwinshi hamwe n’abatrwanyi ba Mayi-Mayi bose, nyuma yo guhunga bakava mu bice bya i Ishasha na Nyamilima.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuva mumasaha y’igitondo cy’uyu munsi, inyeshyamba za M23 zitari zakageze i Nyakakoma, ariko ko abaturage bamwe bavaga muri ako gace bakoresheje ubwato bukoreshwa mu uroba berekeza mu tundi duce nka Lubero cyangwa muri Beni.
Kuva ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 5 Kanama, ubwoba ni bwose ku baturage bo muri Gurupema ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma y’uko ku cyumweru tariki ya 4 Kanama inyeshyamba za M23 zifashe umujyi wa Ishasha, uherereye ku mupaka uhuza DRCongo na Uganda.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune