Mu rugamba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe na UPDF bahanganye m n’inyeshyamba za ADF, rwarangiye bemeza ko imbaraga abantu bari kuzishyira kuri M23 itajya itera abasivile mu gihe ADF yamaze abaturage yo itajya ivugwa na rimwe.
Uru rugamba rwabereye muduce wa Museya na Kanyamutsutsa, rwabaye nyuma y’uko izi nyeshyamba zihitanye abaturage 6 abandi benshi bakaburirwa irengero n’ubundi muri iyi midugudu, nyuma y’ibitero izi nyeshyamba zagabye mu ngo zabo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru RFI dukesha iyi nkuru ngo izi nyeshyamba nizo nkomoko y’iyi mirwano kandi ngo si ubwambere kuko iteka izi nyeshyamba bivugwa ko ziharanira amahame ya Kisiramu, zigabiza ingo z’abaturage zigasahura kandi zikica uwo ariwe wese zihasanze.
Ishyirahamwe ryabakurikiranira hafi ibibera muri aka karere rizwi nka Kivu Security Barometer, rikaba rifite icyicaro mu burasirazuba bwa DRC, rivuga ko nyuma yicyo gitero abantu benshi baburiwe irengero mu gihe hari abo imirambo yabo yabonetse.
Nyuma y’urugamba izi ngabo z’ibihugu byombi zahise zitangaza ko n’ubwo ingufu nyinshi zashyizwe mu kurwanya M23, hakiri ikibazo cyo kurengera abaturage birirwa bicwa n’inyeshyamba za ADF zanashyizwe ku urutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Babivuze bemeza ko ubugome bya ADF ntaho buhuriye n’ubw’indi mitwe yose ibarizwa muri kariya karere n’ubo bemeza ko birirwa biruka kuri M23 iharanira uburenganzira bw’abaturage, bakareka abica ubwo burenganzira kandi nabo aricyo bashinzwe
UPDF na FARDC baganira nyuma y’urugamba