FARDC na FDLR batangije ibindi bitero ku birindiro bya M23 biri i Kiwanja na Mabenga .
Imirwano yatangiye mu masaa moya za mugitondo(7h00) aho inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Batayo ya Kanani zaje ziturutse ahitwa Kazaroho muri Gurupoma ya Tongo zifatananyije n’ingabo za FARDC zibarizwa muri Rejima ya 408 bateye ibirindiro bya M23 biri i Kiwanja nahitwa Mabenga.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Tongo ivugako imirongo y’abarwanyi ba FDLR yinjiye ku bwinshi mu nkengero z’umujyi wa Kiwanja iyobowe na Kapiteni Niyindorera Tafi ,mu gihe ingabo za Leta FARDC zasatiraga uwo mujyi ari nako zisuka ibisasu byinshi hifashishijwe ibimodoka bya gisilikare bita ibifaru .
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikomeza ivugako FDLR na FARDC batabashije gufata Umujyi kuko basubijwe inyuma mu masa tanu(11h00) ndetse izi ngabo za Leta zikaba zahataye ibifaru bibiri n’imbunda Nini zirasa imizinga.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko ingabo za Leta zahatakarije abasirikare 34,mu gihe 10 bafashwe mpiri naho FDLR ikaba yatakaje abarwanyi bayo 20.
Umwe mu basirikare ba M23 utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko mu masaha abiri ari imbere ibyo bimodoka biza kwerekwa itangazamakuru.
Mwizerwa Ally
iyi mirwano yabereye Mabenga ku kiraro ntabwo ari Kiwanja