Umutwe wa M23 , watangaje ko utazakomeza kwihanganira ibikorwa by’ubushotoranyi biri gukorwa na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura, Mai Mai na FDLR .
Ni ibyatangajwe na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya girikare, mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023 .
Maj Willy Ngoma, yavuze ko ibice byinshi M23 iheruka kurekura muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, ubu birimo kuvogerwa n’Ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje Intwaro bakorana ndetse ko bimwe muri ibi bice, byongeye kwigabizwa n’Ingabo za Leta FARDC hamwe n’imitwe yitwaje intwaro basanzwe bakorana mu kurwanya M23.
Maj Willy Ngoma,yongeye ho ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, bari kugaba ibitero muri ibyo bice bakica ndetse bagasahura imitungo y’abaturage by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni ibintu Maj Willy Ngoma avuga ko M23 idashobora gukomeza kwihanganira, kuko bihabanye n’Imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Ati:” Kwihangana kwacu gufite aho kugarukira. Muziko twemeye guhagarika imirwano ndetse tunarekura ibice byinshi twari twarigaruriye hafi 95 %. Igitangaje n’uko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo ,bakomeje kuza muri ibyo bice ndetse bimwe babisubiyemo. Barica bene wacu bagasahura n’imitungo yabo. Ibyo ntabwo tuzakomeza kubyihanganira, igihe kizagera natwe twirwaneho nk’uko bikwiye .”
Imyanzuro ya Luanda na Nairobi, itegenya ko uduce twarekuwe na M23 tugomva kujya mu bugenzuzi bw’ingabo z’Umuryango wa EAC , gusa muri iyi minsi haravugwa ibitero bya hato na hato biri gukorwa na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura, Wazalendo na FDLR, bagamije kubisubiramo no kongera kubigenzura.
Hari bamwe mu baturage bo muri teritwari ya Masisi mu gace ka Kilorirwe baheruka gutanga impuruza, bavuga ko imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura ishyigikiwe na FARDC, iri kugaba ibitero muri ako gace igahohotera abaturage ndetse igasahura amatungo yabo arimo Inka, Intama n’ibindi.
Aba baturage, bakomeza bavuga ko niba Ingabo z’u Burundi zitabashije gukumira iyo mitwe ibahungabanyiriza umutekano, M23 ikwiye kugaruka muri Kilorirwe akaba ariyo ibarindira umutekano.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com