Kumugoroba wo kuwa gatandatu taliki 3 Gashyantare, M23 yatangarije itangazamakuru ko yongeye gufata abasirikare b’abarundi,icyakora igasaba guverinoma y’u Burundi kuvugana nayo bitabaye ibyo bagashyikirizwa imiryango mpuzamahanga.
Ni abasirikare b’u Burundi bafatiwe kurugamba ubwo M23 yabafataga ntacyo yabatwaye ndetse yabararuje mu rwego rwo kuramira ubuzima bwabo nkuko byemezwa n’Umuvugizi Lt. Col. Willy Ngoma.
Abasirikare bafashwe ni Adjudant Chef Ndikumasabo Therence uvuka i Mwaro wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4 akaba ari umugabo wubatse n’abana batatu.
Undi ni Adjudant Chef Nkurunziza winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 1996 ubu wakoraga muri Etat major ya division ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.
Ndetse na Caporal Chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001akaba yayoborwaga na LT. Col. Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana batanu.
Hari na 1er Classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, akaba yaratorejwe i Mutukura ndetse afite umugore.
Abandi ni 1er Classe Ndikumana Merence wo muri division ya 410, 1er Classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.
Adjudant Chef Nkurunziza yasobanuye uko bakusanyijwe bavanwe aho bakoreraga bakora indi batayo, bahabwa imyenda ya FARDC n’ibikoresho, burira indege ibageza i Goma “Twahise twurira amakamyo ya gisirikare atujyana ahitwa Mushaki hanyuma duhita tujya ku ma pozisiyo ku dusozi dutandukanye kugirango turwane n’Abanyarwanda.”
Yabajijwe uko banganaga nyuma yo guhurizwa hamwe n’abandi n’uwari ubayoboye, yagize ati “Twahuye n’abandi bakuwe mu makambi atandukaye duhurira ahitwa ku Mudugugu, hanyuma dukora Batayo ya 8 ya TAFOC, twari umubare hagati ya 600 na 700, ikaba yari iyobowe na Lt. Col. Singirankabo”.
Babajijwe cyo bavuga ku byatangajwe na Perezida Ndayishimiye avuga ko nta mbohe z’intambara z’abasirikare b’Abarundi bafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo azi, yagize ati “Twebwe icyo dusaba nuko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugirango badusabire batuekure dusubire mu Burundi. ”
Yakomeje asaba M23 kudaha agaciro ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye ko nta ngabo z’u Burundi zafatiwe ku rugamba na M23 nkuko Bwiza ibitangaza.
Ati “Ahubwo tukayisaba ko igihe Leta y’u Burundi yasaba M23 kuturekura kugirango dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi yabyoroshya ikaturekura kuko tuzi ko isanzwe yubahiriza uburenganzira bwa muntu dufatiye ku kuba kuva twafatwa kugeza uyu munsi tubona ko nta kibazo gikomeye twagize hanyuma tukajya guhumuriza imiryango yacu itazi uko turiho”.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com