Isoko ya Rwandatribune iri mu burasirazuba bwa Congo mu gace ka Bihambwe muri gurupoma Kibabi ivuga ko imirwano ikomeye yaramukiye muri ako gace aho inyeshyamba za M23 zigaruriye agace ka Bihambwe.
Aha ngaha inyeshyamba za M23 zahanganye amasaha hafi 6 n’ingabo z’u Burundi zari zikambitse muri ako gace ubu ingabo za Leta zikaba ziriguhungira mu bice bya Ngungu na numbi.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Ngungu ivuga ko abasirikare ba Leta y’u Burundi biriwe bahungisha inkomere zizanwa muri ako gace.
Ifatwa rya Bihamwe kandi ryemejwe n’umwe mu bavugizi b’umutwe wa PARECO igice kiyobowe na Gen.Mutayomba mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko izi nyeshyamba zagabye ikindi gitero mu gace ka Rubaya kari gasanzwe kagenzurwa n’imitwe ya Nyatura/Abazungu, CNRD/FLN ,FDLR n’Imbonerakure gusa yirinze kwemeza ufite ubugenzuzi bw’iki kinombe gikize ku mabuye ya Kolta na Gasegereti .
Mwizerwa Ally