Mu mirwano ikaze umutwe wa M23 wazindutse uhanganamo na FARDC n’abo bafatanyije, uyu mutwe umaze gufata agace ka Mweso.
Amakuru dukesha isoko yacu iri muri Mweso avuga ko ingabo za leta n’abo zifatanyije nabo bokejwe igitutu n’igisirikare cy’umutwe wa M23 ubwo bari bahanganye bikomeye mu gace ka Mweso, bituma ingabo za leta ziruka zihunga urufaya rw’amasasu baminjirwagaho na M23.
Igisirikare cy’umutwe wa M23 cyari cyazindutse gihanganye n’ingabo za leta FARDC,FDLR,Nyatura,MaiMai,Wagner n’ingabo z’abarundi mu duce twa Kimeneti,Kadirishya,Kilolirwe,Kalenga na Muhongozi.
Igisirikare cy’umutwe wa M23 cyari cyaraye mu gace ka Muhongozi aho cyatewe mu ma saa tatu, cyatewe na FARDC, NYATURA, ABAZUNGU,MAIMAI GUIDO, FDLR ,na CMC bakaba bateye baturutse I Mweso,nyuma M23 ikaba yabokeje igitutu ibageza i Mweso bahageze M23 yigaburamo ibice bibiri kimwe gikurikira Nyatura,Abazungu,MAIMAI GUIDO ku gace ka Mweso Gashuga ikindi gice kikaba cyakurikiye FARDC,FDLR na CMC bari banyuze Mweso ku gace ka Katsiru.
Isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri GTN hafi na Gatsiru yatubwiye ko ingabo za FARDC zahunze zikaba zigeze Kikuku naho CMC na FDLR basigaye muri site ya Katsiru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu FARDC nabo bafatanyije bari bazindutse batera amabombe mu baturage batuye Kilolirwe na Kalenga.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com