Amakuru aturuka i Bunagana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko M23 yafashe uyu Mujyi wa Bunagana mu gihe abasirikare ba FARDC bo bakinagiye bagahungira muri Uganda.
Amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyamabaga, aremeza ko M23 yafashe umujyi wa Bunagana nyuma y’igihe uyu mutwe uhanganye na FARDC bari kurwanira ku marembo ya Bunagana.
Ikinyamakuru Goma 24 cyagaragaje amafoto yerekana ibimodoka by’urugamba bya FARDC byatawe n’abasirikare ba Congo nyuma y’uko uyu mujyi wa Bunagana ufashwe na M23.
? Bunagana: pendant leur fuite, les Fardc ont abandonnés un char à Kakimonyo dans les mais des M23. Les Rebelles Controlent toute la cité de Bunagana sauf La douane. pic.twitter.com/OBXidWuhWY
— Goma24 (@goma24news) June 13, 2022
Aya mafoto aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “FARDC yataye agace ka Kakimonyo ubu kari mu maboko ya M23. Inyeshyamba ziri gucunga umujyi wose wa Bunagana.”
Umunyamakuru ukomeye mu karere witwa Ignatius Bahizi na we yemeje ko abasirikare ba Congo ubu bari guhungira muri Uganda mu gihe abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Bunagana.
#DRC Army @FARDC_off are fleeing into Uganda as #M23 fighters take the town of #Bunagana.
— Ignatius Bahizi (@bahizi_i) June 13, 2022
RWANDATRIBUNE.COM