Umutwe wa M23, ukomeje kwigarurira uduce twingenzi muri teritwari ya Masisi mu mirwano iwuhanganishije na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura, Mai Mai , FDLR n’Abacanshuro b’Ababazungu.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi ,avuga ko umutwe wa M23 wabashije gufunga umuhanda uva mu gace ka Minova werekeza muri Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru, akomeza avuga ko M23 yabashije gufunga uyu muhanda nyuma yo kwigarurira agace ka Kaluba n’ umusozi uzwi nka ‘Muremure” muri teritwari ya Masisi n’utundi duce twigenzi turi hagati yuwo musozi.
Byatangiye ubwo FARDC n’abarwanyi ba FDLR n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro izwi nka Nyatura CMC, APCLS na Mai Mai Abazungu,bagaba ibitero ku birindiro bya M23 biherereye muri ako gace, bituma M23 ibakurikirana ibakura kuri uwo musozi wa “Muremure” .
M23 ,yakomeje gushushubikana FARDC birangira ifashe n’agace ka Ishasha, byahise biyiha ubushobozi bwo gufunga umuhanda w’ubutaka wa Minova usanzwe wifashishwa mu ngendo z’abavuye mu mujyi wa Goma berekeza muri Kivu y’Amajyepfo.
Ifatwa ry’uyu muhanda ,ryatumye inzira zose zo k’ubutaka zihuza umujyi wa Goma n’utundi duce muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo zifungwa , nyuma yaho M23 yari imaze iminsi igenzura umuhanda Goma-Rutsuru na Goma-Masisi.
Kuri ubu ,abatuye mu mujyi wa Goma basigaranye inzira yo mu kiyaga cya Kivu n’indi yo k’ubutaka ishobora kuberekeza mu Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu.