Mu gihe Ubutegetsi bwa Kinshasa budasiba kuvuga ko M23 ari umutwe w’Abanyarwanda n’Abagande, Ubuyobozi b’ukuru bwa M23 nabwo bukomeje kugaragaza ibimenyetso bishimangira ko ari umutwe ugizwe n’Abanyekongo.
Ibi n’ibyashimangiwe n’ umutwe wa M23 ,mu nama abayobozi b’uyu mutwe baheruka kugirana n’Abaturage mu mujyi wa Kiwanja uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, yibanze mu kubasobanurira impamvu yatumye M23 ifata intwaro ikarwanya ubutegetsi bwa DRC.
Ni inama yari iyobowe na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisrikare ,ari kumwe n’abandi basirikare bakuru ba M23.
Muri iyi nama, Maj Willy Ngoma yakomoje ku magambo yakunze kuvugwa n’Ubutegetsi bwa DRC, aho budasiba kuvuga ko abagize umutwe wa M23 atari abenegihugu b’Abanyekongo, ahubwo ko ari Abanyamahanga b’Abanyarwanda n’Abagande.
Maj Willy Ngoma, yakomeje abwira abo baturage y’uko Ubutegetsi bwa DRC nawe ubwe bukunze kumwita Umunyarwanda kandi nyamara ari Umunyekongo Kavukire ukomoka muri Bas Congo ariko wakuriye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yakoneje atanga ingero z’Abanyekongo bo muri Rutshuru bakuranye ndetse biganye nawe , umutwe wa M23 utarabaho.
Maj Willy Ngoma Yanatanze izindi ngero za bamwe mu basirikare bakuru ba M23 bari banitabiriye iyo nama ,harimo abafite ipeti rya Col na Maj ,maze abereka abaturage bo muri kiwanja ndetse anababaza nia badasanzwe bazi abo basirikare .
Mu gusubiza, Abaturage bo muri Kiwanja bari muri iyi nama , basujbie Maj Willy Ngoma ko harimo abo basanzwe bazi barimo Maj Francois bemeza ko ari Umundandi wavukiye muri ako gace , mu gihe hari n’abandi bemeze ko biganye nawe.
Harimo kandi n’ uwitwa Col Mwambamba Ukomoka i Kinshasa na Col Tamonde ukomoka Kisangani bemeje ko bahisemo kwifatanya na M23 mu rwego rwo guharanira impinduka muri DRC .
Maj Willy Ngoma yagize ati:” Bahora bavuga ko turi Abanyarwanda ariko siko bimeze . Ndagirango mbabwire ko M23 igizwe n’Abanyekongo gusa ku kigero cya 99%. Reka mpere kuri Col Mwambamba ukomoka Kinshasa na Col Tamonde ukomoka Kisangani turi kumwe hano . hari na Majoro Francois w’Umundandi kandi benshi muramuzi kuko yavukiye muri aka gace kandi mwarakuranya.
izi ni ingero nkeya mberetse zinyomoza abavuga ko M23 ari umutwe w’Abanyamahanga. siko bimeze kuko M23 ari umutwe w’Abanyekongo barwanira impinduka nk’uko mubyibonera , abatwita Abanyarwanda sinzi iyo babikura ariko ngirango babiterwa n’inyungu za politiki bibwira ko hari icyo byabafasha.”