Kuwa 28 Gashyantare 2023, abarwanyi ba M23 babashije kugaruza inka zirenga 1000 z’Abatutsi muri Teritwari ya Masisi zari zimaze gusahurwa n’Abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Nyatura.
Ni nyuma yaho Abatutsi batuye mu duce twa Gatare ,Gasheberi,Kaniro,mema n’ahandi muri teritwari ya Masisi barimo bahunga urugomo barimo bakorerwa na FDLR ifatanyije n’imitwe ya Nyatura na Mai Mai berekeza mu duce tugenzurwa na M23.
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye muri teritwari ya Masisi ,avuga ko abarwanyi ba FDLR .CMC nyatura, APCLS n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, bahise bakurikirana abarimo bahunga, babasha kubageraho maze babambura inka zabo zose bari bahunganye.
Aba bakimara kugera mu duce tugenzurwa na M23, bagaragaje agahinda kabo, bituma M23 ikurikirana abo barwanyi ba FDLR n’imitwe ya Nyatura, bahurira mu gace ka Kagunde muri teritwari ya Masisi.
M23 yabashije kubatesha izo nka ndetse ibasha kugaruza izigera mu 1000 mu gihe izindi zishwe ndetse zikomeretswa n’amabombe n’amasasu yarashwe n’iyo mitwe nyuma yo kwamburwa izo nka.
M23 ,yahise isubiza izo nka banyirazo ndetse kugeza ubu Abatutsi benshi muri teritwari ya Masisi bakaba bagikambitse mu duce tugenzurwa na M23 batinya gusubira mu duce bahozemo ,kugirango batagirirwa nabi n’iyo mitwe ikomeje kubibsira mu gihe abandi bakomeje guhunga bagana mu duce tugenzurwa na M23.
Umutwe wa FDLR, CMC Nyatura, APCLS n’indi itandukanye ya Mai Mai imaze igihe yibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi harimo kubica, kubanyaga imitungo yabo no kubamenesha mu duce bavukiyemo.
M23 ivugako mubyo irwanira harimo guhagarika ako karenga gakorerwa Abatutsi muri DRC, ndetse ko idateze guhagarika imirwano mu gihe iki kibazo kitarabonerwa umuti urambye.
Hakenewe documentation y’ubwo bugiranabi bwose! Inka zatemwe, abantu bishwe etc.
Muri abagabo rata, ureke izo ngegera!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.