Nyuma yaho umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura bongeye kwiyunga na FARDC Kugirango bafatanye kurwanya M23 , Abayobozi ba 23 bagize icyo bavuga kuri buno bufatanye bugamije ku barwanya.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune. Com kur iyu wa 9 Ukuboza 2022 , Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirkare yavuze ko Ubufatanye bwa FARDC , FDLR na Mai Mai Nyatura nta gitangaza kirimo ndetse ko bitatunguye M23, ngo kuko n’ubusanzwe nta tandukaniro riri hagati ya FARDC , FDLR na Mai Mai Nyatura ndetse ko bamaze igihe kirerekire bakorera hamwe banafatanya kurwanya M23.
Maj Willy Ngoma akomeza avuga ko n’ubwo FARDC yakongera kwiyunga na FDLR na Mai Mai Nyatura bagamije kwambura M23 uduce yamaze kwigarurira no kuyisubiza inyuma nk’uko babivuga , batazabasha kubigeraho ngo kuko atari ubwambere babigerageje ariko bikaba byarakomeje kubananira.
Akomeza avuga ko n’ubusanwe mu bitero FARDC yari ihanganyemo na M23 mu duce twa Cyanzu, Runyoni, Chengerero,Kibumba no mu Mujyi wa Bunagana, yabaga iri kumwe n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura ariko ntibabashije gusubiza M23 inyuma ,ahubwo byarangiye utwo duce twose M23 itwigaruriye maze Yongera ho ko no kuri iyi nshuro nibabigarageza ntacyo bateze kugeraho.
Yagize ati:”N’ubusanzwe nta tandukaniro riri hagati ya FARDC,FDLR na Mai Mai Nyatura kuko bamaze igihe bakorana mu kuturwanya ariko ntacyo bigeze bageraho.
Mu bitero bya Canzu ,Runyoni, Kibumba ,Bunagana nabwo FARDC yari iri kumwe na FDLR na Mai Mai Nyatura Ariko byarangiye bakijijwe n’amaguru utwo duce turatwigarurira. N’ubu nibababigerageza niko bizabagendekera.”
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko ku ruhande rwa M23, Imyiteguro yo guhangana n’ubwo bufatanye bwa FARDC ,FDLR na Mai Mai Nyatura mu gihe babagabye ho ibitero imeze neza ,ndetse ko M23 izihimura mu rwego rwo kwirwanaho.
Twibutse ko hari Raporo ya ONU iheruka gusohoka mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, ishinja FARDC ko Yongeye gusaba umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura gushaka abandi barwanyi bashya kandi benshi kugirango bazabafashe mu rugamba bari kwitegura guhanganamo n’umutwe wa M23 bagamije kuyambura umujyi wa Bunagana n’utundi tugece yamaze kwigarurira muri Teritwari ya Rutshuru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com