Umutwe wa M23 wahakanye wivuye inyuma ibirego uri gushinjwa na DRC, by’uko uri kwica abaturage mu duce ugenzura.
Ni nyuma yaho ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, butangaje ko umutwe wa M23 uri kwica abasivile muri Gurupoma ya Tongo na Rugali .
Isaac Kibira umwungiriza wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ufite icyicaro muri Teritwari ya Rutshuru, yavuze ko Abarwanyi ba M23 bari gutegera abaturage bagiye guhinga mu mirima yabo iherereye mu gace ka Kasali, Kanyagira ,runzenze Grefabu na Kazaroho, bakagenda babica urusorongo, ndetse ko hari imirambo igera kuri 16 yasanzwe mu mashyamba yo muri utwo duce.
Aya makuru ariko, yanyomojwe na M23 ivuga ko ari ibinyoma biri guhihwiswa n’Abakozi b’Ubutegetsi bwa DRC, mu rwego rwo kuyisebya no kuyisaga icyasha.
Ubutumwa M23 yanyujije ku kinyamakuru Goma 24, buvuga ko uyu mutwe utajya wibasira abaturage nk’indi mitwe ya Mai Mai ikorana na FARDC, ndetse ko uduce igenzura muri Teritwari ya Rutshuru dutekanye kurusha uko twari tumeze mbere yuko ihagera.
M23 ,yongeye ho ko nta kimenyetso na kimwe abo bayobozi bagaragaza ,cyerekana imirambo bavuga ko ari iy’abantu bishwe na M23 muri ayo mashyamba usibye kubivuga mu magambo gusa.