Umutwe wa M23 ,wahakanye wivuye inyuma ibyari byatangajwe na FARDC mu binyamakuru bibogamiye k’Ubutegetsi , ejo ku cyumweru yabashije kwambura umutwe wa M23 localite zigera kuri enye muri Teritwari ya Rutshuru.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko ibyo FARDC yatangaje ari ibinyoma byamabaye ubusa ahubwo ko icyo iri gukora ari ukwikura mu kimwaro imazemo iminsi.
Yakomeje avuga ko nta cm n’imwe y’Ubutaka ,umutwe wa M23 uratakaza yaba muri Teritwari ya Rutshuru cyangwa se iya Nyiragongo aho yamaze kwigarurira.
Yagize ati:” Ni ukubeshya. Muri iyi minsi bari kubeshya Abanyekongo mu rwego rwo kwikura mu kimwaro. Yaba muri Teritwari ya Rutshuru cyangwa Nyiragongo nta cm n’imwe y’Ubutaka turatakaza kandi nta niyo duteganya gutakaza.”
Ejo kuwa 18 Ukuboza 2022, nibwo amakuru yasohotse mu binyamakuru bibogamiye k’Ubutegetsi , FARDC ivuga ko yabashije kwambura umutwe wa M23 Localite zigera kuri enye zitavuwe amazina ,ziherereye muri Gurupoma ya Bishusha Teritwari ya Rutshuru nyuma y’imirwano yari yatangiye Saa Munani z’ijoro.
Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022, Umutwe wa M23 wabihakanye wivuye Inyuma uvuga ko ari ibinyo bya FARDC mu rwego rwo kwikura mu Isoni n’ikimwaro.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com