Nyuma yaho igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC kigambye kwirukana umutwe wa M23 mu gice kinini cya Gurupoma ya Kibumba,umutwe wa M23 wabihakanye wivuye inyuma.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yavuze ko ibyatangajwe na FARDC ko yirukanye abarwanyi ba M23 mu gice kinini kigize agace ka Kibumba, ari ibinyoma bigamije kuyobya Abanyekongo no kwikura mu kimwaro.
Yakomeje avuga ko M23, ariyo ikiri kugenzura Kibumba yose ndetse ko nta na cm n’imwe y‘aka gace baratakaza.
Yagize ati:” ibyo natwe twabyumviye mu bitangazamakuru bibogamiye kuri Leta biradutangaza. Kugeza ubu M23 niyo igenzura Kibumba yose kandi nta na cm n’imwe y’ubutaka bwa Kibumba turatakaza. Ibyatangajwe na FRDC ni ukuyobya Abanyekongo batangiye kuyitakariza ikizere mu rwego rwo kwikura mu kimwaro. (https://follycoffee.com/) ”
Yakomeje uvuga ko ku munsi wejo, muri Kibumba hiriwe ituze kuko nta mirwano yahabereye, bityo ko atumva impumva FARDC yigamba kwisubiza ako gace .
Ati:” Keretse niba barahafashe nta sasu barashe. Kandi ibyo ntibyashoboka keretse aritwe twashatse kuhava kubushake usibye ko ntabyigeze bibaho.”
Mu gitondo cyo Kuri uyu wa 18 Ugushingo 2022, FARDC yari yatangaje ko ibifashijwemo n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yaguze mu Burusiya, ejo kuwa 17 Ugushyingo 2022 yagabye ibitero by’indege mu bice byinshi bya Kibumba, birangira yigaruriye 90% by’aka gace ibintu umutwe wa M23 wahakanye wivuye inyuma wemeza ko ariwo ukihagenzura.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Akenshi mu ntambara nkizi, inyeshyamba nizo zivuga ukuri. Mu byo twabonye cga twumvise hambere, President Habyarimana yavugaga ko Inkotanyi nta na santimetero nimwe zifite, mukanya ukumva ziri mu nkengero ya Kigali. Muri za 1985 ubuyobozi bwa Uganda bwavugaga ko ntaho NRA ya M7 ibarizwa muri Uganda, mu gihe gito muri 1986 NRA yinjira Kampala ifata ubutegetsi.Ikindi, hose ahabaye abaturage bafata intwaro ngo barwanye Leta, hagiye haba ibiganiro. RDC siyo izakora ibintu ukundi kuko nikomeza kwinangira, M23 ishobora guhindura gahunda noneho igatangira umushinga mugari wo kurwanya no kuvanaho ubutegetsi. Nibintu RDC yakabaye kuba yirinda kwi kururira kuko ubundi M23 ivuga ko ishaka uburenganzira bw’abaturage bavuga ikinyarwanda n’uko impunzi zitaha. Nge numva ari ibintu byoroshye ariko FDLR iri hariya yacengeje ingengabitekerezo mu bayobozi, mu gisirikare no muzindi nzego za RDC ko M23 ari abanyarwanda! RDC nayo ibisamira hejuru none yo yahisemo kurwanya abaturage bayo no kubahururiza isi yose. Nsanga ubu ari ubuhemu leta ya RDC iri gukorera abaturage bayo ibita abanyamahanga kubera gutega amatwi FDRL. RDC igiye gushyira akarere kose mu ntambara ariko kubera kutareba kure ntizi ko byose bizabera muri RDC.