Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko wahanuye indi ndege itagira abapilote (drone) y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Umuvugizi w’uyu mutwe ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko ‘drone’ yahanuwe iy’intambara ari iyo mu bwoko bwa CH-4.
Kanyuka yagize ati “M23 iramenyesha abantu bose ko yarashe indi drone CH-4 yicaga abantu bose ibifashijwemo na MONUSCO.”
Tariki ya 24 Mutarama 2024, Kanyuka na bwo yari yatangaje ko M23 yarashe ‘drone’ y’igisirikare cya RDC, agira ati “M23 yarashe imwe muri drone eshatu za Tshisekedi. Izi ngabo zihuje zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC zikomeje gutsindirwa ku rugamba.”
Ntacyo igisirikare cya RDC kiravuga kuri izi drones zacyo M23 itangaza ko yahanuye.
Leta ya RDC mu 2023 yaguze ‘drones’ eshatu za CH-4 mu Bushinwa kugira ngo izifashishe mu rugamba ihanganyemo na M23 rwari rukomeje kuyigora nk’uko IGIHE kibitangaza. Izi zerekanywe ku kibuga cy’indege cya Goma.
Ikinyamakuru Africa Intelligence muri Gicurasi 2023 cyatangaje ko Leta ya RDC yasabye ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation kuyishakira izindi icyenda.
Niba izindi Leta ya RDC yasabye zitaragera i Kinshasa, igisirikare cyayo cyaba gisirigaranye imwe yonyine.