Maj Willy Ngoma ,umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yagize icyo avuga ku ntambara FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura,Mai Mai na FDLR ,bongeye gushoza ku mutwe wa M23, nyuma y’igihe bemeranyije agahenge k’imirwano ndetse uyu mutwe wemera gusubira inyuma ,uva mu bice wari warigaruriye muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiaragongo.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com ku mugoroba wo kuwa 2 Ukwakira, 2023, Maj Will Ngoma, yavuze ko n’ubwo FARDC yakusanyije abarwanyi bo mu mitwe ya FDLR, Nyatura ,Mai Mai n’abacanshuro ku bwinshi hamwe n’intwaro zikomeye, ntacyo bizahindura ndetse ko M23 idateze gusubira inyuma nabusa.
Ati:” Turabizi ko bakusanyije imitwe yose irimo FDLR,Nyatura, Mai Mai n’abacancuro hamwe n’ibitwaro bikomeye baheruka kugura mu Bushinwa no mu Burusiya ,ariko ntacyo bizahindura kuko M23 idateze gutakaza na Cm imwe y’ubutaka.”
yakomeje agira ati:” Twasubiye inyuma ubwo twemeraga kurekura uduce twari twarafashe tudusiga mu bugenzuzi bw’Ingabo za EAC mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi, ariko igitangaje n’uko 90% by’uduce twari twasigiye EAC twasubiye mu maboko ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bakora. kuri iyi nshuro rero ntabwo duteze gusubira inyuma ahubwo nibakenyere duhangane.”
Maj Willy Ngoma, yaburiye abasirikare ba FARDC n’abandi bo mitwe yitwaje intwaro bakorana, ko nibakomeza kwishora muri iyo mirwano, bazahahurira n’ishyano ku buryo batigeze batekereza.
Yakomeje avuga ko Abarwanyi ba M23, bafite impamvu zikomeye kandi zifatika barwanira ndetse ko aribyo bituma batabasha guteshuka ku nshingano biyemeje, kugeza bageze ku ntego zabo zose , mu gihe FARDC n’imitwe bakorana irimo FDLR, bahugiye mu kwica no gusahura imitungo y’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’batutsi.
kuwa 1 Ukwakira 2023 ku isaha ya saa cyenda (15h00), nibwo FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR n’indi yibumbiye mu kiswe “Walendo” ,bongeye kubura imirwano batangiza ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 mu duce turimo Kilorirwe, Busumba, Kibarizo n’ahandi muri teritwari ya Masisi, imirwano ikaba igikomeje kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com