Nyuma yuko igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gikomeje kwivugana abo mu bwoko bw’Abatutsi, umutwe wa M23 washyize hanze urutonde rw’abantu baherutse kwicwa na FARDC barimo abasirikare bayo.
Uru rutonde rusohotse mu gihe bikomeje kuvugwa ko FARDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakajya kuyokomereza muri Congo.
M23 yagaragaje abantu batanu bishwe mu gihe cy’icyumweru kimwe, barimo abasirikare babiri ba FARDC barimo ufite ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse n’ufite irya Lieutenant.
Abo basirikare ni Lieutenant Gahaya Adrien wivuganye n’igisirikare cya FARDC yari abereye umusirikare cyamwivuganye kimuziza isura ye, aho yiciwe ahitwa Kimoko tariki 18 Werurwe 2023.
Hari kandi Lieutenant Colonel Gatari Ngarukiye Celestin na we wishwe azira uko yaremwe ngo kuko asa n’Abatutsi.
Muri iri tangazo rya M23 rikubiyemo uru rutonde, uyu mutwe wagaragaje kandi hishwe Justin Sesogo Mani wari umwarimu ku ishuri rya Rugari Institute Mahono.
M23 ivuga kandi ko umwana w’imyaka 10 w’uyu wari umwarimu, yakomerekejwe, akaba yarajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Rutshuru.
Undi muntu uri kuri uru rutonde rwatangajwe na M23, ni uwitwa Byiringiro w’imyaka 18 wiciwe muri Kirumbu ku ya 20 Werurwe 2023.
Hishwe kandi umukuru wa Lokarite ya Nyamagana, witwa Pontien Ruribikiye wishwe tariki 17 Werurwe 2023.
RWANDATRIBUNE.COM