Nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano ndetse witeguye gutangira gusubira inyuma, noneho watangaje ko muri iki cyumweru wagiranye ibiganiro n’ingabo zirimo FARDC.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.
Iri tangazo rigaragaza ko M23 yakiriye itsinda ry’intumwa zirimo iz’itsinda ry’ingabo ryashyiriweho kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye.
Izi ntumwa kandi zirimo izihagarariye MONUSCO, izihagarariye EJVM nk’Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, abahagarariye ingabo za EAC zagiye mu butumwa muri Congo Kinshasa ndetse n’abahagarariye igisirikare cya Leta (FARDC).
Iri tangazo rigira riti “Ibiganiro hagati ya M23 n’intumwa zavuzwe haruguru, byabereye i Kibumba mu mahoro n’ituze. Kandi M23 yiteguye neza ibiganiro bizakurikira.
Gusa uyu mutwe wibukije amahanga ko mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje gukorwa Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi
RWANDATRIBUNE.COM