Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2023, umutwe wa M23 wagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu gace ka Mushaki uheruka kwigaruri muri teritwari ya Masisi.
Amashusho yiriwe acicikana ku mbuga nkoranya mbaga , agaragaza umwe mu basirikare ba M23 abwira abaturage ba Mushaki ko ari Umunyekongo avuka muri teritwari ya Rutshuru.
Uyu musirikare, yakomeje abwira aba baturage gukoresha uko bashoboye bakirinda imikoranire na FDLR, Nyatura CMC, APSLS n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai isanzwe ihungabanya umutekano muri ako gace.
Yagize ati:” Njyewe ndi Umunyekongo ukomoka muri teritwari ya Rutshuru kandi namwe muri Abanyekongo bagenzi banjye. guhera uyu munsi mugiye kubaho mu mutekano usesuye. birababaje kubona Guverinoma yarananiwe gucyemura ikibazo cy’umutekano muri utu duce, ahubwo igahitamo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR isanzwe iwuhungabanya. Ndabasaba kwirinda gukorana na FDLR, Nyatura n’indi mitwe ya Mai Mai isanzwe iwuhungabanya hano muri Masisi.”
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi , yemeje iby’iyi nama M23 yagiranye n’abaturage mu gace ka Mushaki, yongera ho ko uyu mutwe wamaze gukuraho ubuyobozi bwose bwashyizweho na Leta ,mu gihe witegura gushyiraho umuyobozi mushya wa Localite ya Mushaki.
Ejo kuwa 24 Gashyantare 2023, nibwo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyemeye k’umugaragaro ko M23 yamaze kwigarurira Localite ya Mushaki iherereye muri Teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikomeye