Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wamaganiye kure ibirego by’ingabo za Leta FARDC, zongeye kubashinja ubwicanyi, ngo bwakorewe abasivile kandi ibyo ntabyo bazi, bakamagana kandi ubufatanye bwa FARDC na FDLR yasize imaze abantu iwabo ikaba ikomereje mu gihugu cya Congo.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko ibikorwa by’umutekano muke ugaragara mu burasirazuba bwa Congo bimaze igihe bigirwamo uruhare na FDRL mu gihe cy’ibinyacumi bitandukanye Kandi rikavuga ko agace ka Tongo kabaye akarima kuwo mutwe.
M23 kandi iributsa amahanga ubugizi bwa nabi bwakozwe bwo gutera ibisasu muri Tongo byakomerekeje, bikica ndetse bigakura mu byabo abasivile, ku wa 15 Ukwakira 2023 bikozwe n’ingabo za leta n’abancanshuro bazo.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ingabo za leta ya Kinshasa n’abancanshuro batsinzwe muri icyo gitero maze bagakwira imishwaro Kandi ko muri iki gitero hari abasirikare ba FARDC ,FDRL na Nyatura bahaburiye ubuzima , harimo na Lt Habiyakare n’abarwanyi 10 ba FDRL muri inite ya Crap muri segiteri ya samariya.
M23 ikomeza kwemeza ko ibanye neza n’abaturage bo mu gace ka Tongo nubwo badahwema gushorwaho intambara na guverinoma ya kinshasa, bakomeza bizeza abaturage kugira ituza no gukora ibikorwa byabo bya buri munsi.
M23 ikomeza yamagana guceceka kw’ibihugu byo mukarere , imiryango y’imbere mu gihugu , imiryango mpuzamahanga ,abanyamakuru , imiryango ikora ubutabazi ndetse n’iharanira uburenganzira bwa muntu ko itagira icyo ivuga ku ivangura ry’amoko rigenda rirushaho gukwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Congo.
M23 yaboneyeho no gukomeza kwamagana itwikwa ry’imidugudu no gusenya inzuri bikozwe n’ingabo za goverinoma ya kinshasa FARDC, FDRL, abancanshuro n’umutwe witwaje intwaro w’inkeragutabara.
Yanaboneyeho kwibutsa amahanga ko abaturage batuye muri Bwiza bakuwe mu byabo n’iraswa ry’amabombe na guverinoma ya Kinshasa batereranwe n’imiryango itanga ubutabazi.
M23 ikomeza kwamagana iterwa ry’ibisasu mu gace gatuwe cyane n’abaturage bikorwa na guverinoma n’abasirikare ba guverinoma ya kinshasa ko bibangamiye ihagarikwa ry’imirwano(agahenge).
Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko wiyemeje gukemura ibibazo by’amakimbirane mu buryo bw’amahoro Kandi ko izakomeza kwirwanaho ndetse no kurinda abaturage n’ibyabo.
Niyonkuru Florentine & Mucunguzi Obed