Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo wagaragaye wambaye impuzankano shya nyuma y’uko ingabo za Leta FARDC nazo zihawe imyambaro mishya, abaturage babibonye bahitamo kuva munzira bavuga ko urugamba rwaba rugiye kwanzika.
Uyu mutwe w’inyeshyamba umaze igihe kingana n’umwaka uri kurwana n’ingabo za Leta, wakunze kumvikana usaba kenshi ko bakemura ikibazo mu mahoro, ugasaba Leta ya Congo ko bagirana ibiganiro ariko iyi Leta ntibihe agaciro ndetse igahitamo inzira y’intambara nyamara inshuro nyinshi uyu mutwe wabasubije inyuma unabanyaga bimwe mubice bagenzuraga.
Leta ya Congo yakunze kumvikana yita uyu mutwe w’inyeshyamba umutwe w’itera bwoba, ndetse bagashinja Leta y’u Rwanda gutera inkunga izo nyeshyamba zo muri Congo zirwana zivuga ko ziharanira uburenganzira bwabo n’ubw’imiryango yabo mu gihugu cyabo,ibyo bakabyuririraho bavuga ko badashobora kuganira nabo uko byagenda kose.
Izi nyeshyamba kandi zisaba ko igihugu cyabo cyakwita kubaturage bose kimwe, irondabwoko rihabarizwa rigacika kandi bakagarura amahoro mugihugu cyabo kuburyo n’impunzi ziri hirya no hino zarahunze umutekano muke n’akarengane kakorerwaga ubwoko bwabo nabo bagahunguka bagasubira mu byabo.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 watangiye gushyira mubikorwa imyanzuro y’ibyavuye mu nama y’I Luanda yabasabaga ko basubira inyuma hanyuma na Leta igatera intambwe ikaganira nabo kugira ngo bashakire umuti w’ikibazo hamwe, ndetse M23 yavuye mubice bitandukanye yari yarafashe ibishyikiriza, ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zaje gufasha kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Icyakora n’ubwo izi ngabo zimaze guhabwa ibi bice ndetse zikaba ziteguye kwakira n’ahandi kuko M23 yiyemeje kubahiriza iriya myanzuro, Leta ya Congo yo nta nambwe n’imwe yari yatera muzo basabwe n’iyi myanzuro, ahubwo abaturage bo mumujyi wa Goma batangiye kwigaragambya bavuga ko bamaganye izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba.
Umuhoza Yves