M23 ikomeje gutsinda uruhenu FARDC ifatanyije na FDLR, Nyatura CMC,Nyatura APCLS n’abacancuro b’Abazungu mu mirwanomo ikomeye iri kubahanganisha muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Umutwe wa M23 ubu uri kurwanira mu birometero 25 winjira mu mujyi wa Goma byatumye abaturiye Sake batangira guhunga.
Ifatwa ry’inkengero ry’ahitwa ku Rupangu muri birometero 3 ujya mu mujyi wa Sake, ryatumye abaturage ibihumbi 5000 bari batuye Sake bahungira mu mujyi wa Goma ,nawo ufite ikibazo cy’ibiribwa nyuma yaho M23 ifatiye amayira menshi ahuza Goma-Rutshuru na Masisi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Gashyantare 2023 guhera ku isaha ya saba, nibwo byamenyekanye ko ingabo z’umutwe wa M23 zigaruriye agace kahitwa ku Rupangu n’ibirindiro bya FDLR byari ahitwa Kalenga.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa iPeti, ivuga ko muri iyi mirwano yari imaze iminsi itatu aho umutwe wa FDLR warimo wifashisha abarwanyi bawo bibarizwa mu mutwe udasanzwe uzwi nka “Crap” waje uyobowe na Kapiteni Noheri ,ariko bikaza kurangira M23 ibambuye agace ka Karenga bari bafitemo ibirindiro bikomeye.
M23 yirukanye FDLR muri aka gace, nyuma y’igihe gito isenye ibindi birindiro by’uyu mutwe byari biherereye mu Rutare rw’i Paris mu ishyamba rya Nyamuragira n’i Kazaroho ahahoze Perezidansi yayo muri Teritwari ya Rutshuru.