Kuwa 23 Ugushyingo 2022 ,Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari I Luanda muri Angola ,bafashe imyanzuro ireba umutwe wa M23 aho wasabwe kuba wavuye mu bice wigaruriye bitarenze saa Kumi n’ebyiri z’umugora zo kuwa 25 Ugushyingo 2023.
Kugeza ubu ariko, hashize iminsi ibiri yose umutwe wa M23, waranze kubahiriza icyo cyemezo ,kuko kugeza magingo aya ukibarizwa mu bice wambuye FARDC , ahubwo ukaba waratangaje ko uhagaritse imirwano gusa ndetse ko icyo cyemezo kireba na FARDC ariko ibyo kuva muri ibyo bice ubitera utwatsi.
Si M23 gusa yafatiwe ibyemezo, kuko n’imitwe y’Abanyamahanga by’umwihariko FDLR ,yasabwe kuba yashyize intwaro hasi igataha mu bihugu ikomokamo bitarenze ejo kuwa 28 Ugushyingo 2022.
Ese FDLR yo iraza kwemera kurambika intwaro hasi itahe mu Rwanda?
Amakuru dukesha umwe mu barwanyi ba FDLR umaze iminsi abarizwa mu mujyi wa Goma nyuma yo guhunga imirwano yari ibahanganishije n’umutwe wa M23,avuga ko Ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe buheruka gukora inama bwanzura ko FDLR itazemera gushyira intwaro hasi ngo abarwanyi bawo batahe mu Rwanda.
Ikindi n’uko mu mpera z’iki cyumweru binyuze mu itangazo ryashizweho umukono na Cure Ngoma umuvugizi wa FDLR, abyobozi ba FDLR bavuze ko badateze gushyira intwaro hasi kuko arizo zizabafasha gutuma Ubutegetsi bw’u Rwanda bwemera kugirana ibiganiro nabo.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, bemeza ko umutwe wa FDLR ugomba gufatirwa ibyemezo bikomeye, kuko ariwo ntandaro y’umutekano mucye mu Burasiraba bwa DRC n’amakimbirane ya hato na hato hagati y’u Rwanda na DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Interahamwe zitahe iwazo mu Rwanda cyangwa bazice. Biriya bigira nuko ntawurabacanaho umuriro nyawo.
Ibya FDLR se urumva bishoboka? Keretse nibanza igakora Divorce na FARDC, ko bakoze ubukwe bwubakiye ku ivanga mutungo risesuye atari na Muhahano se!? Bivuze ngo aho FARDC izagwa niho FDLR izagwa! Ntamyanzuro mbona hariya, na treve ya M23 ni Diplomatie irimo yikinira kuko izi ko irimo irakinana Diplomatie nibicumba. Bazayenderanya ihite ifata GOMA yo yamaze gutanga abagabo ko ari peacemaker
Hhhhh FDLR yamaze kunywana na FRDC kandi njye ndabona bombi batazatatira igihango bagiranye FRDC nayo kumena amaraso bamaze kubikamirika gusa nugusenga kuko Mbona imishikirano ntacyo izageraho.