Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ibyakunze kubaranga byo gusubira inyuma uko biboneye, bitewe n’amasezerano runaka bitazasubira kuko nta nakimwe basezeranijwe cyagezweho.
Izi nyeshyamba ziravuga ibi mu gihe hari hashize igihe zarasubiye inyuma, ibice zari zarafashe bigashyirwa mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo babashe kuganira na Guverinoma ya Congo, nyamara ibyo byaranze.
Uyu mutwe w’inyeshyamba uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo, ku buryo basa n’abari kugenda basatira umujyi wa Goma, ndetse bakaba bari kugenda bafata ibice bitandukanye bari bararekuye ubwo ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zageraga muri iki gihugu.
Kugeza ubu izi nyeshyamba zikaba ziri mu bice bya Mushaki ibice bikikije umujyi wa Sake, usa n’aho ariryo rembo ryinjira mu ntara ya Kivu y’amajyepfo riturutse muri Kivu y’amajyaruguru.
Si ubwa mbere izi nyeshyamba zifata ibice byinshi muri Congo nyamara ingabo za Leta zikitabaza ingabo z’amahanga bakazisubiza inyuma nk’uko byagenze muri 2012.
Gusa kugeza ubu izi nyeshyamba zikaba zemeza ko kuri niyi nshuro batazigera basubira inyuma nk’uko byagenze mu minsi yashize.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com
Cyane kbsa ntagusubira inyuma…