Umutwe w’inyeshyanba wa M23 umaze kwigarurira Teritwari ya Masisi hafi ya Yose wasabwe gusubira inyuma ukarekura uduce wafashe muri iyi Teritwari twose tugasigara mu maboko y’ingabo za EAC.
Ibi byatangarijwe mu nama yahuje abakuru b’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba mu muwa mukuru Nairobi kuri uyu wa 09 Gashyantare ubwo basabaga ko izi nyeshyamba zigomba kuva muri tiriya duce twose zafashe muri Teritwari ya Masisi, hanyuma utu duce tukajya mu maboko y’ingabo z’uyu muryango.
Izi nyeshyamba zasabwe ko hagati ya 28 Gashyantare kugeza kuwa 13 Werurwe zigomba kuba zamaze kuva muri ibi bice zikabihereza ingabo za EAC.
Si ubwambere izi nyeshyamba zirekuye uduce zari zarafashe kuko bwa mbere zarekuye agace ka Rumangabo na Kishishe, ibintu bavuga ko bakoze mu rwego.
Aba basirikare bakuru bagaragaje ko umutekano wifashe nabi gusa, bongeraho ko inyeshyamba za M23 ziri zikomeje kwigarurira uduce twinshi mu rwego rwo kurengera bene wabo bavuga ko baba bari kwicwa bazira ubusa muri iki gihugu by’umwihariko abo muri iyi Teritwari.
Iyi nama kandi yemeje ko imirwano ihita ihagarara ndetse n’imitwe yose yitwaje intwaro igahita ihagarika intambara ndetse bagashyira intwaro hasi, ndetse na Leta ikagana inzira y’Ibiganiro kugira ngo amahoro yabuze mu burasirazuba bwa Congo aboneke.
Nk’uko babigarukaho mu nyandiko bashyikirije itangaza makuru kuri uyu wa 13 Gashyantare, ngo uku kurekura uduce dutandukanye kw’izi nyeshyamba kugomba kujyana n’ibiganiro bizaba hagati y’izi nyeshyamba na Leta ya Congo.
Nk’uko bikomeza bigaragara muri iyi nyandiko igenewe abanyamakuru iragaragaza kandi ingengabihe nshya yo kugarura amahoro muri aka karere .
Umuhoza Yves