Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR, CMC Nyatura, APCLS n’abacancuro b’abazungu.
Kuri uyu wa 2 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wirukanye abarwanyi ba FDLR mu gace ka Ipeti gaherereye muri Teritwari ya Masisi nyuma yo kukigarurira.
M23 yigaruriye aka gace ,nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije n’abarwanyi ba FDLR muri ako gace ,aho yari imaze kubashushubikana mu mirwano yarimo ibera mu nkengero za Kitshanga .
Agace ka Ipeti, ni kamwe mu habarizwa ibirindiro bikomeye bya FDLR muri Teritwari ya Masisi, cyane cyane muri iyi minsi M23 yamaze gusenya ibirindiro by’uyu mutwe byahoze muri Teritwari ya Rutshuru ahazwi nko m’urutare rw’i Paris mu ishyamba rya Nyamuragira no mu gace ka Kazaroho.
Muri iyi mirwano ,M23 yabashije gufata mpiri abarwanyi babiri ba FDLR n’intwaro zabo abandi bakizwa n’amaguru.
Umutwe wa M23 , uvuga ko FARDC ifatanyije na FDLR bakunze kuyigabaho ibitero inshuro nyinshi ,akaba ariyo mpamvu iri kubakurikirana ikabambura utundi duce bari gukoresha mu gutegura ibitero bamaze iminsi bagaba ku birindiro bya M23 biherereye mu gace ka Kitshanga n’ahandi.
M23 Kandi ,ishinja FDLR kwibasira abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi no kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo aho imaze igihe irwana k’uruhande rwa FARDC.
kugeza ubu , ibintu nti bihagaze neza mu barwanyi ba FDLR batangiye gusumbirizwa n’ibitero bya M23 bitaboroheye, k’uburyo hari bamwe batangiye kuvugira mu matamatama ko bashobora gutoroka igisirikare bagahungira mu bindi bice mu gihe intambara ya M23 yaba ikomeje .