Ubuyobozi bwa Pariki ya Virunga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko M23 isa n’iyashimuse ingagi z’iki gihugu, kuko agace zituyemo kagiye mu maboko y’aba barwanyi kuwa mu Ukwakira 2021.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Pariki ya Virunga, Etienne Kanyaruchinya mu kiganiro yagiranaye na Actualite cd dukesha iyi nkuru. Kanyaruchinya avuga ko guhera mu Ukwakira kwa 2021 ,M23 yongeye kubura imirwano, agace k’iyi pariki gafatwa nk’icumbi ry’ingagi kagise gatangira kugenzurwa n’aba barwanyi.
Uyu muyobozi wa Pariki avuga ko kuba agace M23 ifite ariko gacumbikiye ingabi ngo byahombeje bikomeye urwego rw’Ubukerarugendo bw’Iki gihugu by’umwihariko umubare munini wahazaga uje gusura ingagi.
Agace ka Pariki y’Ibirunga karimo ingagi ku ruhande rwa RDC, kari hagati ya Queen Elizabeth Park ya Uganda, na Pariki y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda
Mu mwaka 2021, bivugwa ko kahise kigarurirwa na M23 nyuma yo kuhagaba igitero cyanaguyemo umwe mu barinzi b’iyi pariki.