Guhera mu gitondo cy’ejo kuwa 7 Ukwakiran 2022 ,ingabo za FARDC zatangije ibitero by’indege mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23.
Umutwe wa M23 binyuze mu itangazo wasohoye kuri uyu wa 8 Ukwakira 2022, watanze impuruza y’uko FARDC iri kurasa mu bice bihereyemo abaturage benshi, aho kurasa mu birindi by’abarwanyi ba M23 ndetse wemeza ko ibi bigomba gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Mu Kinaniro Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare Maj Willy Ngoma yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, yavuze ko FARDC iri gukoresha amayeri yo kurasa ku baturage kugirango bahunge.
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko ikigamijwe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, ari ukwereka amahanga ko abaturage bari mu bice M23 igenzura badatekanye kandi ko badashigikiye M23 akaba ariyo mpamvu yatumye bahunga .
Yagize ati: FADC iri kurasa mu bice birimo abaturage benshi kugirango bahunge berekeze Uganda. Amakuru dufite n’uko ari buryo buri gukoreshwa n’ubtegetsi bwa DRC kugirango bereke amahanga ko abaturage bari mu bice byacu badatekanye, kandi ko badashigikiye umutwe wa M23.”
Yongeye ho ko n’ubwo bimeze gutyo M23 izakomeza kurinda Abaturage bari mu bice igenzura n’ubwo hatabura abahunga kubera ubwoba bwo gutinya kuraswaho na FADC.
Umva hasi uko abivuga
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com